Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana arashimira abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha hirya no hino mu gihugu. Uku kubashimira byabereye mu nama yagiranye na bamwe muri bo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2015. Bari baturutse mu turere dutandukanye .
IGP Gasana akaba yavuze ko ubu bufatanye bushingiye mu gushyira mu bikorwa ihame ryo gukumira ibyaha no kugeza ku nzego zibishinzwe amakuru hakiri kare cy’icyashobora guhungabanya umutekano, bikaba aribyo bituma abaturage bagira umutekano usesuye kugeza ubu.
Aba bafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha bari mu byiciro bitandukanye birimo; abagize amatsinda yo kurwanya ibyaha mu mashuri, abakorerabushake b’urubyiruko mu gukumira ibyaha, abahanzi,abasizi na ba ambasaderi ba Polisi hirya no hino mu gukumira ibyaha bitaraba.
Aba bafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha bakaba basanzwe batanga inama ndetse bakanageza amakuru kuri Polisi y’u Rwanda, ku bintu babonye bitagenda neza iwabo cyangwa se bishobora guhungabanya umutekano kugira ngo Polisi itabare vuba, mu gihe ba ambasaderi ba Polisi bo biganjemo abakozi mu nzego za Leta n’izigenga zitandukanye, amadini n’amatorero anyuranye, imiryango yigenga n’abandi, bakaba bafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ubufatanye mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.
Iyi nama yahuje umuyobozi mukuru wa Polisi n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda ndetse na ba Ambasaderi bayo, yanitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu Amb. Valens Munyabagesha, Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe guhugura abakozi (RIAM) Wellars Gasamagera ndetse na Fred Mufuruki, akaba ari umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutegetsi n’imiyoborere muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Mu ijambo yabagejejeho, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagize ati:” Iyi nama tugiranye ni ingenzi cyane kandi turashima cyane ibyo mukora. Gukumira no kurwanya ibyaha muri iki gihe bikorwa ku buryo butandukanye binyujijwe buryo bwinshi; haba mu kubicisha mu ndirimbo, mu mivugo, mu mbyino, mu makinamico, mu mbuga nkoranyambaga, mu biganiro n’abaturage, mu mikino ndetse no mu bitangazamakuru by’ingeri zinyuranye”.
Yongeyeho ati “ Izi nzira zose dukoresha nizo zituma igihugu cyacu ndetse n’abagituye bagira umutekano usesuye “.
IGP Gasana ahereye ku ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, aho ashimangira ko umutekano n’ituze by’abanyarwanda ari ntayegayezwa, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ari inshingano zayo mu kubishyira mu bikorwa, bityo ubu bufatanye n’abaturage bukaba ari imwe muri gahunda zo gusigasira uwo mutekano.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yakomeje avuga ko kuva mu byumweru bibiri bishize, hamaze gufatwa abajura 72 bibye ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali.
Yakomeje avuga kandi ko gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye birimo iby’ihohoterwa, ruswa , ibiyobyabwenge, ingengabitekerezo mbi ndetse n’ibyaha ndengamipaka bigomba kurwanywa hashingiwe ku bufatanye bwa bose.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu Ambasaderi Valens Munyabagisha we yashimye cyane ubufatanye buriho hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu gukumira ibyaha.
Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe guhugura abakozi (RIAM) Wellars Gasamagera akaba ari nawe ukuriye ba Ambasaderi bose ba Polisi y’u Rwanda, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubu bufatanye n’abaturage bigamije umutekano usesuye.
Yagize ati:”ubu bufatanye bushingiye ku mategeko no kuri gahunda ndetse n’umurongo mwiza washyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame”.
Fred Mufuruki, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutegetsi n’imiyoborere muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu wari uhagarariye Minisitiri, yashimye cyane kuba hariho ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage.
Yavuze ko ubwo bufatanye iyo bushyizwe neza mu bikorwa bituma habaho gushakira umuti ibibazo bityo hakabaho umutekano usesuye utuma habaho iterambere rirambye.
Mu bitabiriye iyo nama hari harimo kandi abahagarariye abandi mu bahoze bakora umwuga w’uburaya bakaza kuwureka bakibumbira mu mashyirahamwe yo kwiteza imbere ndetse n’abahoze banywa ibiyobyabwenge bakabireka. Aba bakaba basaba bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge no kwishora mu buraya bakaba kandi bavuga ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano no gutanga amakuru hakiri kare kandi vuba.
Kugeza ubu hariho amatsinda 810 yo kurwanya ibyaha hirya no hino mu mashuri, hariho kandi urubyiruko rurenga igihumbi rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse hakaba hanariho abaturage ibihumbi 140 bari muri komite z’abaturage zo kwicungira umutekano hirya no hino mu gihugu.
Ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ni imwe muri gahunda zikomeye polisi yashyize imbere, bikaba bikubiye mu ntego yayo yo guha umutekano usesuye abaturarwanda”.
Kinyarwanda
English











