Ibi yabisabye abahanzi batandukanye kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2015, ubwo yabasuraga akaganira nabo aho barimo kwiga ibijyanye n’uburere mboneragihugu mu kigo cy’amahugurwa cya Nkumba,kiri mu karere ka Burera, ahasanzwe hatangirwa inyigisho zirebana no gukunda igihugu muri rusange.
Ubwo yabagezagaho ikiganiro yabateguriye, IGP Emmanuel K. Gasana yasabye abahanzi 207, ko mu mirimo yabo ya buri munsi baharanira kugira indangagaciro nyarwanda no gukunda igihugu. Uku gukunda igihugu kukaba ari ingenzi cyane mu gufasha guhindura igihugu n’imibereho y’abaturage, batera imbere.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati : “ mwebwe bahanzi batandukanye, kugira ngo mutere imbere haba muri muzika mukora cyangwa se n’ibindi mubamo, mugomba mbere na mbere kwishimira aho mukorera, ni ukuvuga mu gihugu cyanyu. Ni ngombwa rero ko mugikunda ibyo bikagaragazwa no guharanira kugira indangagaciro ziranga abanyarwanda ”.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba kandi yasabye abo bahanzi kwitandukanye n’imyitwarire mibi ishobora kwangiza akazi kabo bityo igatuma batakaza abafana babo.
Yakomeje abagira inama yo gushyiraho ihuriro n’uburyo bwabafasha kujya bahura ndetse bakungurana ibitekerezo kugira ngo bateze umwuga wabo imbere.
IGP Gasana yabwiye abo bahanzi ko mu rwego rw’imikoranire myiza n’ubufatanye, Polisi y’u Rwanda izasinyana nabo amasezerano y’ubufatanye mu minsi iri imbere.
Yagize ati : “u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi muri iyi myaka 21. Imwe mu nzira yo kubisigasira ni ugukora cyane dufatanyije. Mugomba rero kugira intego mu byo mukora buri munsi kandi mugakora kinyamwuga.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje kandi asobanurira abo bahanzi uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano binyuze mu bufatanye busanzwe buriho hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha.
“Binyuze muri ubu bufatanye, turabasaba kutajya kure ya Polisi yanyu, ahubwo mukajya muyigezaho amakuru y’abanyabyaha ndetse n’ikindi gishobora kuba cyahungabanya umutekano”.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yanasubije ibibazo bitandukanye by’abo bahanzi, bikaba byibanze ahanini ku kuba ibihangano byabo hari abantu babyigana hirya no hino.
Aba bahanzi bakaba bagiriwe inama yo kujya bandikisha ibihangano byabo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), ibi bikaba byatuma Polisi y’u Rwanda ibafasha mu rwego rw’amategeko.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ACP Theos Badege, we akaba yavuze ku itegeko ryerekeranye n’abahanzi n’ibihangano byabo, aho yabasabye kujya bamenya ayo mategeko abareba.
Umwe mu bahanzi bari muri ayo mahugurwa Tuyishime Joshua uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, yashimiye cyane Polisi y’u Rwanda kubera icyemezo yafashe cyo kuzagirana nabo amasezerano y’ubufatanye.
Jay Polly ati : “Nituramuka tubashije gushyiraho uburyo n’urubuga tuzajya duhurirano nk’abahanzi ndetse tukagirana ubufatanye na Polisi y’u Rwanda nk’uko Umuyobozi mukuru wayo yabitubwiye, ndakubwiza ukuri icyo tuzifuza cyose tuzakigeraho”.
Uyu muhanzi akaba yasoje avuga ko bungukiye byinshi mu kiganiro bagejejweho cyane cyane ngo bakaba nabo basobanukiwe uruhare bafite mu kwicungira umutekano, bafatanyije n’inzego z’umutekano ndetse banakangurira abandi ibyiza by’ubwo bufatanye.
Kinyarwanda
English











