Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 ukuboza ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu bihe bitandukanye yakiriye abapolisi baturutse muri Kenya na Zambiya.
Uru ruzinduko rw’aba bapolisi rwari ruri muri gahunda yo gukomeza gutsura umubano hagati ya polisi z’ibyo bihugu na Polisi y’u Rwanda.
IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko ashima imikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi y’u Rwanda na polisi y’ibyo bihugu byombi cyane cyane mu bigendanye n’amahugurwa dore ko hari abapolisi b’u Rwanda bajya kongera ubumenyi muri Kenya Yavuze ko imikoranire nk’iyi ikwiye kongerwamo ingufu kugirango polisi zo muri aka karere zishobore guhangana n’ibyaha biri kugaragara muri iyi minsi uko iterambere n’ikoranabuhanga byiyongera, harimo iterabwoba n’ibindi byaha bikoresha ikoranabuhanga.
Yanavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kubaka ubushobozi ku bapolisi bayo kuko ari inkingi ikomeye kugirango igere ku ntego yayo.
Peter Kavila wari uyoboye itsinda ry’abapolisi baturutse muri Kenya yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu kwiyubaka ndetse n’uruhare rwayo mu kubungabunga amahoro ku isi.
Yanavuze ko intego y’uruzinduko rwabo ari ukureba ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu gihe gito imaze ishinzwe, ibyo badafite iwabo nabo bakabitangiza muri polisi yabo mu rwego rwo gukumira ibyaha mu gihugu cyabo.
Komiseri wa Polisi Joseph Mutale wari waturutse muri Zambiya nawe yavuze ko yishimiye isura ya Polisi y’u Rwanda mu rwego mpuzamahanga, anatangaza ko inzego z’umutekano z’akarere zikwiriye gukorera hamwe kugirango zihangane n’ibyaha ndengamipaka.