Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Kamena 2014 abapolisi 33 bavuye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu ntara ya Darfur muri Sudani bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, aho yabifurije ikaze.
IGP Gasana yabwiye aba bapolisi ko Polisi y’u Rwanda yishimira uko bahagarariye u Rwanda mu mahanga bakaba barahesheje ishema igihugu, Bakaba baragaragaje imyitwarire myiza mu mahangabagahesha isura nziza igihugu muri rusange ndetse na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.
Yakomeje ababwira ko u Rwanda ruri gutera imbere, bityo hakaba hari n’ibyaha bishya biri kugaragara birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyaha by’iterabwoba ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Yababwiye ko kuba u Rwanda ruri gutera imbere, Polisi y’u Rwanda nayo iri gutera imbere, akaba ariyo mpamvu abapolisi bagomba kugira ubumenyi buhagije, kugirango babone uko bakumira ibyaha bisigaye bikoranwa ubuhanga buhanitse.
Ni muri urwo rwego yababwiye ko igihe bafite bagomba kugikoresha bashaka ubumenyi, banakora cyane kuko nta yindi nzira n’imwe yo gutera imbere usibye gukora cyane.
IGP Gasana yabwiye abo bapolisi ko aho bagiye gukorera akazi kabo, ubunararibonye bakuye mu mahanga bwazabafasha gutunganya neza imirimo yabo.
Yasoje abifuriza imirimo myiza, haba abazasubira mu mirimo bakoraga batarajya muri ubwo butumwa cyangwa abazahindurirwa imirimo.
Aba bapolisi bakaba bari bamaze igihe kingana n’umwaka mu ntara ya Darfur.
Kinyarwanda
English











