Ubwo yakiraga abapolisi bavuye n’abagiye mu masomo, n’amahugurwa atandukanye ndetse n’abavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bagiye gusubira mu kazi ka Polisi hano mu gihugu kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Kanama, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye aba bapolisi kurangwa n’ubunyamwuga mu masomo n’imirimo bagiyemo.
Yabasabye kandi kurangwa n’impinduka nziza, dore ko igihugu kiri kwihuta mu iterambere kandi bakarangwa n’imihigo myiza ndetse bagaharanira kuyesa,bagasangira ubumenyi n’ubunararibonye,ubshobozi n’izindi gahunda,aho yababwiye ati”Akazi nibwo buzima bwawe, umurimo wawe urakurinda.”
IGP Gasana yasabye kandi abapolisi bagiye kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze kuzihatira gufata amasomo yabo ubumenyi bazakuramo bakabubyaza umusaruro ufitiye inyungu umupolisi ku giti cye ndetse na Polisi muri rusange.
Aha akaba yagize ati:”Polisi yacu iri gutera imbere namwe rero mukore ku buryo mutera imbere kuko byose hari icyo bivuze, kandi tugomba no gufata ingamba zituma dutera imbere tugana kukwigira”.
Yahamagariye kandi abapolsi kwirinda kwakira ruswa,kutagerageza kuyirya cg se kuyitanga ndetse bakirindi n’ikindi kintu cyose cyabatesha agaciro ndetse kikagatesha n’umwuga wabo kuko byangiza imiryango n’igihugu muri rusange.
Ibi bikaba bisaba ko buri wese akora icyo agomba gukora, akagira ikinyabupfura ,akiyubaha akagendera ku mategeko kandi akagendana n’igihe.
Yasoje abasaba buri gihe kuba aba mbere mu kumenya amakuru y’uko ubuzima bw’igihugu bwaramutse bagakomeza kwiteza imbere, aho yagize ati:”Muharanire ko imiryango yanyu n’igihugu muri rusange bitera imbere, kandi muharanire gukora akazi mushinzwe neza”.
Kinyarwanda
English











