Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP E.K. Gasana yashimiye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Emmanuel K. Gasana, tariki ya 27 Mata yakiriye kandi aganiriza abapolisi 126 batashye bavuye mu butumwa bw’amahoro (Formed Police Unit-FPU) muri Mali (UN Multidimensional Integreted Stabilization Mission in Mali-MINUSMA)

Aherekejwe n’abayobozi Bakuru wa Polisi bungirije, abakuru b’imitwe n’abandi ba ofisiye bakuru ba Polisi, IGP Gasana yakiriye kandi aganiriza abapolisi bavuye mu butumwa aho bari ku cyicaro gikuru cya polisi, bakaba bageze mu Rwanda mu masaha ya mu gitondo bazanywe na Rwandair.

Yabashimiye uburyo bashoje inshingano zabo muri Mali kandi ashimangira ko igihugu cy’u Rwanda ku bw’umwihariko Polisi y’Igihugu ko yakomeza inshingano zo kubungabunga amahoro ku isi.

Yagaragaje ko n’ubwo hari ingorane z’akazi ko kubungabunga amahoro ku isi cyane cyane mu butumwa bwa MINUSMA, yashimangiye ko Polisi y’igihugu izakomeza gukorana inshingano zayo ubunyamwuga n’ubuhanga buhanitse haba mu gihugu hagati cyangwa mu rwego mpuzamahanga.

Polisi y’igihugu yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro amahoro ku isi, haba ku rwego rwa Loni cyangwa umuryango w’ubumwe bw’Afurika kuva mu mwaka wa 2005 n’abapolisi 49, ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 5 mu rwego rwo kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro aho rufite abapolisi barenga 600 mu butumwa bw’amahoro 8 hirya no hino ku isi.

Mu gihugu cya Mali, abapolisi boherejwe mu butumwa bw’amahoro bashimwe cyane n’abaturage b’icyo gihugu bitewe na gahunda z’iterambere z’iwacu I Rwanda zagejejweyo zirimo Umuganda wahise uba umuco muri icyo gihugu cyane cyane muri Gao, iherereye mu majyaruguru aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro aho bari bafite ingando.

Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro Mali (FPU) bakanguriye abaturage baho ku bigendanye no kuzigama ibiribwa bafasha abakozi ba MINUSMA n’inzego zishinzwe umutekano muri Mali gufasha abatishoboye.

Ku byegeranijwe n’inkunga yashyizwe hamwe na buri mupolisi w’ u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro, bafashije imfubyi. Bishyuriye abana batishoboye amashuri mu gihe cy’umwaka, babahaye ibikoresho by’ishuri n’ibindi.

Abapolisi ba RWAFPU2 bigishije inzego z’umutekano ibijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa, babigishije uburyo bakoresha ikoranabuhanga mu kwigisha abaturage kwirindira umutekano nk’uburyo bugezweho bwo guhangana n’ibihungabanya umutekano muri iki gihe.

Ayo mahugurwa y’ukwezi kumwe yageze ku bantu 57 bari mu nzego z’umutekano zo mu gihugu cya Mali.