Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Centrafrique yasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023, Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Repubulika ya Centrafrique, Gen Landry Urlich Depot yasuye Polisi y’u Rwanda.

Yakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza.

Muri uru ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Centrafrique, Gen Depot yavuze ko uru ruzinduko ruri mu rwego rw’akazi, hagamijwe kunoza imibanire myiza u Rwanda rufitanye n’Igihugu cye cya Centrafrique. 

Yagize ati: ”Intego y’uru ruzinduko nta yindi ni mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire n’ubufatanye mu bijyanye n’akazi ko gucunga umutekano. Repubulika ya Centrafrique nk’Igihugu cyagize ibibazo by’amakimbirane, dufite amahirwe yo kuba abayobozi b’u Rwanda barifuje kudufasha mu bijyanye n’amahugurwa ku bapolisi n’abajandarume bacu.”

Yakomeje ati: “Uyu munsi tuvugana Leta y’u Rwanda yaduhaye imyanya 50 yo guhugura abapolisi n’abajandarume bacu, bagiye guhugurirwa hano mu Rwanda. Naje mbaherekeje kandi ubwo bazaba batangira ayo mahugurwa muri iki cyumweru nzitabira uwo   muhango.”

 

Ku kijyanye n’amasezerano y’ubufatanye  Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique  giherutse kugirana n’u Rwanda, Gen Depot yavuze ko Igihugu cye cyanyuzwe n’ubushobozi inzego z’umutekano z’u Rwanda zigaragaza mu kazi zikora ko kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye  biba ngombwa ko basinyana amasezerano y’ubufatanye mu guhanahana ubumenyi buzamura ubunyamwuga.

Yavuze ati: ”Njyewe nk’umuyobozi mu nzego z’umutekano, niboneye ubushobozi bw’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bakorera iwacu muri Repubulika ya Centrafrique. Niyo mpamvu twifuje ko badufasha guhugura inzego z’umutekano z’iwacu kugira ngo nazo zigire ubumenyi n’ubushobozi nk’ubw’abagize inzego z’umutekano zo mu Rwanda. Ntabwo ubu bufatanye butangiye ubu ahubwo bumaze igihe kirekire aho u Rwanda rwahuguraga ingabo z’Igihugu cyacu, kuri ubu rero hagezweho guhugura abapolisi n’abajandarume.”

Yakomeje ashimira byimazeyo inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda uko zikomeje gufasha Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique mu kwiyubaka cyane cyane mu by’umutekano nyuma y’ibihe by’intambara banyuzemo zishingiye ku makimbirane y’amoko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko Polisi y’u Rwanda isanzwe ifitanye ubufatanye na Jandarumori ya Repubulika ya Centrafrique  mu bijyanye no guhanahana ubumenyi.

Usibye n’ibyo kandi u Rwanda rusanzwe rufite abapolisi muri kiriya gihugu bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: ”Polisi y’u Rwanda isanzwe ihugura abapolisi ba Repubulika ya Centrafrique, aho hari abaza mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze. 

Kuri ubu rero hari abapolisi 50 baturutse muri kiriya gihugu, bagiye guhugurirwa hano mu Rwanda mu kigo  cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange kandi ubu bufatanye buzakomeza.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi barenga 700 mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), hakaba n’ukuriye ishami rya Polisi mu muryango w’abibumbye muri icyo gihugu (UNPOL) w’umunyarwanda, ariwe Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu.