Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale yo muri Central Africa yasuye ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale muri Central Africa, Landry Urlich Depot n?intumwa ayoboye basuye ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC). Muri uru ruzinduko uyu muyobozi yishimiye intambwe u Rwanda rwateye yo gushinga ishuri rihugura abapolisi bo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere (Senior command and Staff course).

Ubwo yasuraga iri shuri yakiriwe n?umuyobozi mukuru wa NPC, Commissioner of Police (CP) Mujiji Rafiki, wasobanuriye abashyitsi amavu n?amavuko y?iri shuri  anasobanura imikorere yaryo n?amasomo aritangirwamo. Yagaragaje ko iri shuri ryabayeho kuva mu mwaka wa 1960 ritangira ari ishuri rya Polisi rikagenda rihindurirwa inshingano, aho mu mwaka wa 1965 ryabaye ishuri rya Gendarmerie Nationale  kugeza ubwo mu mwaka wa 2013 ryabaye ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda.

Aganira n?aba bashyitsi CP Mujiji yasobanuye ko iri shuli ryakira kandi rigahugura abapolisi bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Africa bagahugurwa ku masomo ya ba ofisiye bakuru kandi hakaba hanigishirizwa abanyeshuli baza ari abasivili nyuma bakazaba ba Ofisiye bato muri Polisi y?u Rwanda mu gihe barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye.

Yasoje avuga ko iri shuli rigirana imikoranire n?izindi nzego z?umutekano aho rihugura abakozi b?Urwego rw?Igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) mu masomo ajyanye n?amategeko no kugenza ibyaha.



Umuyobozi mukuru wa Gandermerie Nationale yo mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa Landry Urlich Depot yavuze ko yishimiye kuba yagiriye uruzinduko muri iri shuri akirebera intambwe nziza u Rwanda rwateye yo gushing ishuri rikuru rihugura abapolisi. Yasuye ba Ofisiye bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa bari mu masomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere. Avuga ko yajyaga yumva bavuga ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda ariko atararibona.

Ati? Nishimiye kuba ndi kumwe namwe uyu munsi, kuko nanjye numvaga iri shuri rya Polisi y?u Rwanda, najyaga numva ko rihugura abapolisi bakuru ku mugabane wa Africa. Ni amahirwe menshi kuri twe abanyafurika ku kuba dufite iri shuri, mu bihe byatambutse ibihugu byo mu burengerazuba bw?Isi ntibyumvaga ko twashobora kwihugurira abapolisi ariko uyu munsi binyuze mu bufatanye bw?ibihugu bya Africa hari ibyo dushobora kwikorera. Abanyafurika tugomba gukundana, umuntu abarebye mu mpuzankano mwambaye nta wamenya ko mwaturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabe wa Africa, ubu ni ubukungu bwacu nk?umugabe wa Africa, niyo mpamvu twebwe nka Repubulika ya Central Africa dushaka kwegera u Rwanda tukagirana imikoranire bakatwereka uko babigenje kugira ngo babe ari ikitegererezo ku mugabane wa Africa.?



Yakomeje avuga ko agiye gusaba ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda ndetse na Leta y?u Rwanda ko babemerera bakajya bohereza abo mu nzego z?umutekano b?iwabo bakajya  bakaza guhugurirwa muri iri shuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda.

Landry Urlich Depot yavuze ko ukurikije ikinyabupfura n?ubunyamwuga biranga inzego z?umutekano (Abapolisi n?abasilikare) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa bigaragaza ko ari abantu bahuguwe neza.

Ati? Inzego z?umutekano z?u Rwanda ziri iwacu muri Central Africa yaba abapolisi yaba abasilikare bose ni intangarugero, ndabisubiramo iyo urebye uko bitwara n?uko bakora bigaragaza amahugurwa u Rwanda ruha abana barwo ari ntamakemwa. Niyo mpamvu njyewe nk?umuyobozi mukuru w?urwego rw?umutekano mu gihugu cyanjye naje mu bushakashatsi bw?amahugurwa y?intangarugero kugira ngo ejo cyangwa ejobundi nimva hano tuzohereze urubyiruko rw?iwacu baze hano bahugurwe nabo bazasubire iwabo baje kubaka Igihugu cyacu bagiteze imbere.?

Uyu muyobozi yasoje ijambo rye yongera gushimangira ko yashimishijwe no gusanga abagize inzego z?umutekano ku mugabane wa Africa bateraniye ahantu hamwe bari mu mahugurwa yo guteza imbere umugabane wabo, yavuze ko ari ubukungu n?umukiro ku mugabane wa Africa.