Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Célestin Twahirwa aratangaza ko muri iki gihe hari abantu bamwe bakora mu nzego zitandukanye bafite imyitwarire itari iya kinyamwuga mu kazi kabo bityo bakica amategeko. Ibi bikaba bituma hanabaho gufatwa bagafungwa bityo bikangiza izina ry’ibigo bakorera.
Ibi yabivuze nyuma y’iperereza ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ku munyamakuru wavugaga ko yabuze terefone ye agahimba impapuro zemeza ko yari yarayiguze mu iduka ricuruza terefone mu karere ka Nyarugenge. Uku guhimba urupapuro rw’inyemezabuguzi akaba yarabikoze afatanyije n’undi muntu agamije kwanduza izina rya Polisi y’u Rwanda.
Valens Ndambendore bakunda kwita Ndahiro Valens Pappy, ni umunyamakuru wa City Radio yafatanyije n’uwitwa Samuel Karuranga, usanzwe acuruza za terefone, bahimbye inyemezabuguzi bagamije kwanduza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.
Uyu munyamakuru Ndambendore yagiye gutara inkuru mu murenge wa Kanyinya ku itariki 5 Ukwakira, aho hasenywaga inzu yari yubatse ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyuma ku itariki 8 Ukwakira yagiye gutanga ikirego kuri Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge avuga ko terefone ye yatakaye mu gihe yabuzwaga kugera aho igikorwa cyaberaga. Uku kubura terefone ye akaba yarabishyiraga ku bapolisi bari mu kazi kabo icyo gihe. Akaba yarasabaga ko Polisi y’u Rwanda yamuriha iyo terefone.
Ukuriye urwego rw’ubugenzacyaha mu Mujyi wa Kigali akaba n’Umuvugizi wa Polisi muri uyu Mujyi, SP Modeste Mbabazi, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uriya munyamakuru ndetse na Karuranga bafatanyije guhimba urupapuro rugaragaza ko iyo terefone yaguzwe kandi ari ukubeshya, ibi bikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko mu ngingo za 539,609na 614 zo mu gitabo mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
SP Mbabazi yagize ati;” Akimara gutanga ikirego cye, twahise dutangira iperereza. Twamusabye kuzana inyemezabuguzi ndetse no kwerekana iduka yaguriyemo iyo terefone. Iperereza ryaje kwerekana ukuri kuko uwitwa Karuranga uyu munyamakuru yari yatubwiye ko ariwe wamugurishije terefone, yaje kwiyemerera ko atigeze ayimugurisha ko ahubwo bahimbye inyemezabuguzi ndetse na nimero iranga iyo terefone ikaba ari indi ya kera bashyizeho itari igikora”.
Iyi terefone ya kera ndetse na nimero ziyiranga bifashishije mu guhimba inyemezabuguzi ubu byarafashwe. Aba bombi (Karuranga na Ndahiro Valens Pappy) bafashwe tariki ya 10 Ukwakira bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya remera na Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Célestin Twahirwa yavuze ko iyi myitwarire itari myiza itesha agaciro ibigo baba bakorera.
Yakomeje avuga ko itangazamakuru urwego rigezeho ari urwo kwishimira no gushyigikira ku buryo rinafasha mu bikorwa byinshi byiza harimo no gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha. Yakomeje asaba abakoresha itangazamakuru kurangwa n’indangagaciro no gukomeza ubufatanye mu kurwanya icyahungabanya umutekano w’igihugu.
CSP Twahirwa yagize ati:” abantu bakwiye kujya batanga ibirego ku mpamvu zumvikana atari ugutekereza icyakugirira akamaro kubera ko habayeho igikorwa runaka, kuko iyo bigaragaye ko hari ikindi kibyihishe inyuma urabibazwa nk’uko amategeko abiteganya”.
Mu mwaka w’2012, hari undi munyamakuru witwa Idriss Gasana Byiringiro,wiyandikitseho inkuru avuga ko yashimuswe ariko biza kugaragara ko yabeshyaga.
Kinyarwanda
English











