Kuri uyu wa kane tariki ya 31 ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami rya Polisi mpuza mahanga (Interport ) yashyikirije umuturage wa Uganda witwa Augustin Tibamanya ,uzwi ku izina rya Semogerere amafaranga angana na miliyoni 8,002,000 y’amanyarwanda yari yaribiwe muri Uganda nyuma abayibye bakayohereza mu Rwanda.
Tibamanya akaba yaribwe aya mafaranga tariki ya 12 Ukuboza avuye kuyabikuza muri Banki ya StanBic muri Kabare ho muri Uganda ,abantu bitwaje imbunda bamwambura amafaranga agera kuri miliyoni 169 mu mashiringi y’amagande amwe yoherezwa mu Rwanda.
Umwe mu bafatiwe muri Uganda witwa Kadafi Hakim akaba ariwe watanze amakuru kubantu ya yoherereje mu Rwanda maze kubera ubufatanye n’imikoranire myiza irangwa hagati ya za Polisi mpuza mahanga z’ibihugu byombi (interport ) ayo mafaranga abasha gufatwa ashyikirizwa nyirayo kuri uyu wa kane ya 31 ukuboza.
Tibamanya akaba ashima Polisi y’u Rwanda cyane kandi ngo akaba afite ikizere ko nandi azaboneka kuko iperereza rigikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celistin Twahirwa yavuze ko bahawe amakururu ko bibwe ku itariki ya 16 Ukuboza maze amafaranga afatwa ku itariki ya 24 ukuboza aho Polisi yayasanganye abantu bayohererejwe barayashyize ku ma konti yabo muri za banki maze akurwaho akaba yashyikirijwe nyirayo.
CSP Twahirwa yavuze ko iyo amakuru atangiwe ku gihe byorohereza Polisi mu iperereza kandi ibyaha bigatahurwa vuba.
Arasaba abanyarwanda kuba maso muri iyi minsi mikuru isoza ni’itangira umwaka kugirango abantu batabaca mu rihumye bakabacuza ibyabo cyangwa bakabiba,kandi bakirinda gutwara amafaranga menshi mu ntoki cyangwa kuyabika mungo zabo.
Kinyarwanda
English











