Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuturage arashimira Polisi y'u Rwanda kuba yaramufashije kubona moto ye yari yibwe

Uku gishimirwa n’abaturage bije nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge ku itariki ya 1 Ukuboza ifashe umusore w’imyaka 22 y’amavuko wo mu Murenge wa Ruramba mu karere ka Nyaruguru na moto yari yibwe muri ako karere. Iyi moto yo mu bwoko bwa TVS ifite icyapa kiyiranga RB 527 D yibiwe mu Murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru  ku itariki yavuzwe hejuru. Yibwe ubwo nyirayo witwa Kadogi Murashi Alphonse yari kumwe na bagenzi be mu gikorwa cyo gutabara, maze uriya musore aboneraho umwanya wo kuyiba ahita yerekeza mu Mujyi wa Kigali, aho yari  yizeye kudafatwa no kuyibonera umukiriya wo kuyigura.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yavuze ko uriya musore akigera mu Mujyi wa Kigali yahise ajya mu igaraji mu Murenge wa Muhima, akihagera yasabye umwe mu bakozi baho kumuhamburira iyo moto. Uyu mukozi wo muri iri garaje yagize amakenga maze amubaza niba iyo moto ifite ibyangombwa. Uku gukomeza kugira amakenga kwaje gukurikirwa n’uko uriya mukozi wo mu mu igaraji ahamagaye Polisi kuko yakomezaga kwibwira ko iriya moto yaba yibwe.

Polisi ikimara kuhagera yahise ifata moto n’uwakekwaga kuba yarayibye. Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge ivuga ko nyuma y’amasaha make hakorwa iperereza kw’iyibwa ry’iriya moto, uriya musore yahise yiyemerera ko ariwe wayibye.

Kadogi Murashi Alphonse wibwe moto, avuga ko akimara kubura moto ye yahise yiyambaza Polisi ikorera iwabo mu karere ka Nyaruguru ngo imufashe.
Yahise ishakisha hose maze kubera ubufatanye mu kurwanya ibyaha busanzwe buri hagati y’abaturage na Polisi biza gutanga  umusaruro iza gufatirwa mu Mujyi wa Kigali. Uyu muturage wo mu karere ka Nyaruguru arashimira cyane Polisi y’u Rwanda kuba yaramubaye hafi ikamufasha gushakisha moto ye yari yibwe kugera ibonetse. Yagize ati” Ndashima rwose Polisi yacu kuko ihora iri maso, ndasaba umuturage wese kujya ayiyambaza mu gihe icyo ari cyose ahuye n’ikibazo kuko izamutabara”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent Urbain Mwiseneza yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira bafatanya na Polisi kurwanya ibyaha no kubiburizamo bityo abanyabyaha bagafatwa.

Yakomeje asaba abaturage cyane cyane urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo n’ubujura akomeza avuga ko Polisi iri maso kandi itazahwema guhashya abanyabyaha batandukanye bityo bakagarurwa mu murongo mwiza.