Tariki ya 9 na tariki ya 10 Ukwakira 2021 mu Karere ka Rubavu hazabera irushanwa ry?umukino wa Handball ikinirwa ku mucanga. Ikipe ya Polisi y?u Rwanda, Police Hanball Club iri mu makipe 10 azitabira iri rushanwa.
Umutoza wa Police Handball Club, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukwakira yavuze ko ikipe imaze ibyumweru Bibiri yitegura iri rushanwa ndetse ko hari icyizere ko bashobora kongera kwegukana igikombe kuko nibo baheruka kugitwara.
Yagize ati? Abakinnyi bameze neza, bamaze ibyumweru Bibiri bitoza. Twabahaga imyitozo yo kubaka umubiri (Physique) n?amayeri yo mu mukino (Tactics), turizeza abakunzi ba Police HC ko iri rushanwa tuzongera tukaritwara nk?uko twari twaritwaye mu 2019 mbere y?uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu Rwanda.?
Yakomeje avuga ko bitewe n?ibihe bya COVID-19 imikino yari yarahagaze ariko abakinnyi ba Police HC bakomeje gukorera imyitozo ku giti cyabo aho babaga bari bakajya batanga raporo. Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda kuba bukomeje gushyigikira amakipe ya Polisi y?u Rwanda harimo n?ikipe Police HC. IP Ntabanganyimana asezeranya ko we n?ikipe abereye umutoza kuzakora ibishoboka byose bagahesha ishema Polisi y?u Rwanda nk?uko bari basanzwe babigenza.
Ikipe ya Police HC muri iri rushanwa izajyana abakinnyi 12 harimo abakinnyi b?inkingi za mwamba aribo, CPL Duteteriwacu Norbert ari nawe kapiteni w?abakinnyi, PC Kanyandekwe Gaston, Nshimiyimana Alex na Tuyishime Zacharie.
Irushanwa ry?umukino wa Handball ikinirwa ku mucanga ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2019 icyo gihe Police HC niyo yari yaryegukanye. Ku mukino wa nyuma itsinze E.S Kigoma amanota abiri ku busa.Ni ukuvuga ko Police HC yari yatsinze mu gice cya mbere n?icya kabiri.

Kinyarwanda
English










