Nyuma y’aho Police FC irangirije ku mwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup, umutoza wayo André Casa Mbungo yatangaje ko ubu ikipe ye itangiye kwitegura igikombe cya Shampiyona “Turbo King National League” 2014/2015.
Casa Mbungo yavuze ko yizeye ko ikipe ye izitwara neza muri shampiyona itaha muri aya magambo:” Ubunararibonye abakinnyi banjye bungukiye muri CECAFA Kagame cup, buzabafasha gukora neza muri shampiyona tugiye gutangira”.
Yanavuze ko nta bakinnyi benshi azongera mu ikipe ye kuko bafite gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa.
Yakomeje avuga ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye muri CECAFA Kagame Cup aho yagize ati:” Twishimiye gutwara umwanya wa gatatu n’ubwo twifuzaga kugera kugera kure ndetse tugatwara n’igikombe, ariko nk’ikipe yitabiriye iri rushanwa bwa mbere, ndabona twaritwaye neza”.
Police FC ikaba yaregukanye umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda KCCA yo muri Uganda penaliti 4 kuri 2 dore ko umukino wari warangiye ari igitego 1 kuri 1, ikaba yaregukanye igihembo cy’ibihumbi icumi by’amadolari y’abanyamerika (10.000$).
Kinyarwanda
English











