Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umutoza Seninga ngo intego ni igikombe mu gihe Police FC yarangije imikino ibanza ku mwanya wa gatatu

Imikino ibanza  muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda irangiye Police FC iri ku mwanya wa gatatu,  nyuma y’umukino wabereye kuri stade Umuganda,  kuri iki cyumweru aho yatsinze  Marines ibitego bibiri ku busa.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego kimwe cya Police FC cyari cyatsinzwe na Mico Justin ku mupira yari aherejwe na Songa Isaie.

Bakigaruka mu kibuga,  amakipe yombi yakomeje gusatirana n’imbaraga  , maze  ku ruhande rwa Police FC ; ku munota wa 70, Danny Usengimana ayibonera  icya kabiri ku mupira yari aherejwe na Japhet Imurora ari nako umukino waje kurangira.

Iki cyahise kiba igitego cya 12 Danny Usengimana atsinze mu mikino 15,  akaba ari we urangije iki cyiciro cy’imikino ibanza arusha abandi bakinnyi ibitego.

Police FC ikaba irangije icyiciro  cy’imikino ibanza  iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31  mu mikino 15; inyuma ya Rayon Sports ifite amanota 36  na APR FC ya kabiri n’amanota 34.

Umutoza Innocent Seninga avuga ko ikibazo bahuye nacyo muri iki cyiciro cy’imikino ibanza ari ukuvunika kw’abakinnyi batatu bakomeye barimo kapiteni Fabrice Twagizimana, Anderson Neza na Robert Ndatimana.

Aha Seninga  agira ati:” Twizeye kuzana undi myugariro wo kuba asimbuye kapiteni muri iki gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi kugirango dukomeze ubwugarizi bwacu, biryo tugume mu rugamba rwo guharanira igikombe.”

Yaboneyeho gushima ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda uburyo bukomeza kuba ikipe hafi muri byose maze avuga ko intego izakomeza kuba igikombe kuri Police FC.

Imikino yo kwishyura izatangira tariki 12 Gashyantare, Police FC ikazatangira ikina na Rayon Sports ya mbere,  ari na wo mukino ukomeye witezwe kuri uwo munsi.