Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

UMUTEKANO WO MU MUHANDA: Polisi yaburiye abadakozwa gucana amatara batwaye amapikipiki

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024, yibukije abatwara amapikipiki gucana amatara nk’uko biteganywa n’amabwiriza igihe cyose bari mu muhanda batwaye amapikipiki.

Ni mu butumwa yagejeje ku batwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, nyuma y’uko mu ijoro rimwe ryo ku wa Kane tariki 21 Werurwe, abagera kuri 232 bafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali batwaye amapikipiki badacanye itara ry’inyuma rigaragaza nimero iranga ikinyabiziga (plaque).

Yagize ati: “Mugomba buri gihe gucana amatara yabugenewe kugira ngo mwirinde impanuka iyo ari yo yose ishobora kubaho bitewe no kutagaragaza ikinyabiziga mutwaye ku babaturutse inyuma, kuko itara ry’inyuma niryo rituma mugaragara ku bw’umutekano wanyu n’uw’abagenzi mutwaye.

Abamotari ni bamwe mu bagira uruhare mu guteza impanuka zibera mu muhanda, aho mu mezi abiri abanza y’uyu mwaka wa 2024; mu mpanuka 89 zahitanye ubuzima bw’abantu,16 muri zaturutse ku bamotari zitwara ubuzima bw’abagera kuri 19 barimo abamotari 10.

Ingingo ya 42 y’Iteka rya Perezida No 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ivuga ko ibinyamitende, velomoteri n'amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande, iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n'uko ibihe bimeze, nk'igihe cy'ibihu cyangwa cy'imvura nyinshi biba bitagishoboka kubona neza muri metero 200, ukuba mu nzira nyabagendwa kugomba kugaragazwa imbere n’itara rimwe ryera cyangwa ry'umuhondo cyangwa se risa n'icunga rihishije (itara ndanga¬mbere); naho inyuma n’itara rimwe ritukura (itara ndanganyuma). 

Igika cya kane cy’ingingo ya 43 muri iryo teka ivuga ko amatara magufi y'amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

ACP Rutikanga yabashishikarije gukurikiza ibyo basabwa n’amabwiriza batabikoreye gutinya ibihano ahubwo birinda icyo aricyo cyose gishobora kubateza ibyago byo gukora impanuka kuko bishobora kubaviramo kuhatakariza ubuzima.

Yabasabye kwirinda amakosa akunze kubagaragaraho mu muhanda arimo gutwara moto idafite ubwishingizi, gutwara banyoye ibisindisha, gusesera mu bindi binyabiziga no kunyuranaho binyuranyije n’amategeko, gutwara batabifitiye Uruhushya cyangwa se guhanagura, guhindura umubare no guhisha nimero iranga  ipikipiki kuko bituma hakekwa ko bashobora kuba bagambiriye gukora ibyaha nk’ubujura, ubwicanyi, gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye.

Sibomana Anatole, umwe mu batwara abagenzi kuri moto wafatiwe gutwara moto nijoro adacanye itara ry’inyuma ritukura rigaragaza nimero iranga ikinyabiziga, yashimiye Polisi ku nama bagiriwe, yiyemeza guhindura imikorere no kuba ambasaderi ku bandi kugira ngo bakomeze gucana amatara nk’uko bigenwa n’amategeko birinda impanuka zo mu muhanda.