Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umutekano ni wo shingiro ry’imibereho myiza n’iterambere - Umuyobozi w’akarere ka Ngororero

Abaturage b’umurenge wa Sovu  mu karere ka Ngororero  bagera kuri 1200 babwiwe  ko iterambere n’imibereho myiza  yabo bishingira ku mutekano urambye, maze  basabwa  kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya. 

Ibi yabibabwiye n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfroid  ku itariki  ya 8 Kanama  mu nama yagiranye na bo, akaba yari hamwe n’umuyobozi wa Polisi  muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa.

Ndayambaje  yababwiye ati:"Mugomba kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi mugaha Polisi  amakuru y’umuntu wabikoze cyangwa ufite imigambi yo kubikora."

Yongeyeho ati:” Tudafite umutekano nta terambere, imibereho myiza  cyangwa ikindi cyose twageraho kuko ariwo shingiro rya byose, tugomba kuwuharanira n’imbaraga zacu zose.”

Mu gusoza, umuyobozi w’akarere ka Ngororero  yasabye abaturage gukora cyane bakiteza imbere anabasaba gukorana n’inzego z’umutekano mu kwirinda no kurwanya ibyaha aho batuye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero  yabwiye abaturage ko ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose, uko byaba bingana kose bigira ingaruka mbi zaba kuri we ubwe, umuryango we, n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Aha yagize ati:” Nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge, uta ubwenge, bikagushora mu byaha bitandukanye birimo urugomo, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi byaha; turabasaba kujya muha Polisi  amakuru y’abantu babinywa, ababicuruza, ndetse n’ababitunda.

Yababwiye ati:"Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi kuko bituma ibyaha bikumirwa, kandi bituma ababikora bafatwa batarangiza byinshi.”

Yashimiye abaturage kubera uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no gufata abanyabyaha, abasaba gukomeza gukorera muri uwo murongo.

SSP  Gasangwa  yasabye urubyiruko cyane cyane urw’abakobwa kwirinda abarwizeza imirimo myiza mu mahanga kuko nyuma bashiduka bafashwe bugwate bagashorwa mu bikorwa by’uburaya no mu mirimo ivunanye.

Yasoje asaba buri wese ushaka guha akazi umwana mu mahanga kubibwira ababyeyi abavandimwe n’inshuti, nabo bakabimenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze kugirango hirindwe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.