Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umutekano ni ishingiro ry’iterambere, buri wese akwiriye kwiha umukoro wo gukumira icyawuhungabanya - ACP Rutaganira

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira, ku itariki 18 z’uku kwezi yagiranye ikiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Nyagatare bibumbiye mu makoperative 21 ababwira ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; bityo ko buri wese akwiriye kwiha umukoro wo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyawuhungabanya.

Iyo nama yitabiriwe n’abagera kuri 600. Yabereye mu kagari ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare. Abandi bayitabiriye harimo Umuyobozi w’aka karere, Mupenzi George n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Chief Superintendent of Police (SCP) Johnson Sesonga.

Mu butumwa bwe, ACP Rutaganira yabwiye abo bakora iyo mirimo ati,"Iterambere igihugu kigezeho uyu munsi kirikesha kuba gifite umutekano aho umuturage akora imirimo itandukanye nta nkomyi, kandi yizeye ko ibyo akora bizaramba."

Yakomeje agira ati,"N’ubwo ariko igihugu gifite umutekano usesuye ntitwakwirengagiza ko mu muryango nyarwanda hataburamo bake bakora ibyawuhungabanya; ibyo biha buri wese umukoro wo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyabangamira ituze n’amahoro by’Abaturarwanda."

Yababwiye ko abanywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge birimo inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, Blue Sky, Chief Waragi, Host Waragi, African Gin n’izindi; bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bihungabanya rubanda nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina no gusambanya abana; bityo abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo batungira Polisi agatoki ababikora.

Yagize ati," Bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge na magendu kuri moto ; abandi bajya bafatwa  bahetse ababifite. Mukwiriye kubyirinda."

ACP Rutaganira yababwiye kandi ati,"Murasabwa kuba ijisho n’amatwi by’umutekano aho muri hose. Kuba ijisho ry’umutekano bivuga gusesengura no gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha bikumirwa. Igihe cyose mubonye cyangwa mumenye ko hari ikintu gishobora guhungabanya umutekano mugomba kubimenyesha Polisi mu maguru mashya kugira ngo gikumirwe. Nimubigenza gutyo muzaba mutanze umusanzu  ukomeye mu kubungabunga umutekano."

Yabasabye kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa  guteza impanuka.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’aba batwara abagenzi kuri moto muri aka karere bise Nyagatare Motorcyclists Cooperative Union (NMCU) Fred Mugabo yashimye inama bagiriwe na Polisi, asaba bagenzi be kubahiriza ibyo basabwe.

Yabwiye bagenzi be ati,"Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora nta nkomyi  iyi mirimo idutunze  ikanadutungira imiryango. Turasabwa kugira uruhare mu kuwusigasira twirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi duha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe amakuru atuma bikumirwa  no gufata ababikoze."

Mu izina rya bagenzi be yijeje Polisi ubufatanye mu kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, magendu  n'ibindi byaha .