Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umutekano ni ishingiro ry’imibereho myiza n’iterambere - Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba

Abaturage bo mu kagari ka Kanyonza, mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare bagera kuri 400 bakanguriwe ko iterambere n’imibereho myiza bishingira ku mutekano urambye, maze  abasaba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya. 

Ibi yabibabwiye ku itariki 25 Mutarama 2017 ubwo yayoboraga inteko y’abaturage muri kariya kagari , akaba yari hamwe n’abayobozi b’Ingabo na Polisi mu Ntara abereye umuyobozi.

Umuyobozi w’Intara mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama, yibukije ko umutekano utagomba guharirwa inzego ziwushinzwe gusa ko ahubwo abaturage aribo ba mbere bashinzwe umutekano w’aho batuye mbere na mbere, bakagira uruhare mu kuwubungabunga mbere yo kunganirwa n’inzego zindi nka Polisi.

Yakomeje abakangurira kurwanya ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe  byiganje muri aka karere no mu Ntara yose muri rusange, maze abasaba ko bafatanya n’inzego z’ibanze ndetse na Polisi kugirango bicike kuko bidindiza iterambere ryabo.

Aha yagize ati:”Nta kamaro k’ibiyobyabwenge uretse gukenesha imiryango, kuko ababyitabira badakora kandi babishoramo amafaranga menshi yagakoze ibindi by’ingirakamaro, ari ababicuruza n’ababinywa bose iherezo ryabo ni ribi, abo bitangirije ubuzima birabafungisha.”

Yakomeje agira ati:”Ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu no gusambanya abana ndetse n’ibindi nibyo byiganje mu Ntara yacu kandi byagaragaye ko bifite inkomoko ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, duhurize hamwe imbaraga zo kubirwanya kuko bibangamiye iterambere n’imibereho myiza byacu kuko byose bishingiye ku mutekano.”

Guverineri Kazayire kandi yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba cyangwa bahishira abateka, abacuruza n’abanywa Kanyanga ko ari amakosa akomeye, anibutsa abamotari n’abandi batwara abacuruzi b’ibiyobyabwenge badatanga amakuru ko bazajya bahanwa kimwe nabo.

Yagize ati:”Mugomba gutahiriza umugozi umwe mu guharanira umutekano, mwirinda ibyaha iyo biva bikagera kandi mukamenya gutanga amakuru ku gihe cyane cyane ko inzego zose mwazegerejwe, nta rwitwazo ku muntu uzamenya ahari igihungabanya umutekano ntagitangeho amakuru.”

Yabahamagariye  gukaza amarondo ya nijoro , kumenya imiryango n’ingo zitabanye neza kugirango bazifashe kuva mu makimbirane babane mu mahoro, kwitabira gahunda za Leta zibateza imbere no kwibumbira mu makoperative kuko byihutisha iterambere ry’imiryango yabo n’iry’igihugu muri rusange kandi abagira inama yo kudasesagura umusaruro wabo kuko bishobora kubakururira inzara.

Yashoje avuga  ko ibyaha bitajya birangira, akaba ariyo mpamvu bagomba guhora bari maso, barushaho kuba ijisho ry’umuturanyi barushaho gufata ingamba zo gukumira ibyaha bitaraba.