Ibi umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene yabibwiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu murenge wa Kinigi kuva ku mudugudu kugeza ku murenge n’abavuga rikumvikana barenga 300, ubwo ku itariki ya 15 Ugushyingo bahuriraga mu nama y’umutekano, aho yabasabye kuwubumbatira no gukumira icyawuhungabanya.
Habyarimana yabwiye abo bayobozi ati:"Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Kuwusigasira biri mu mihigo yanyu. Mukwiye rero gufatanya n’izindi nzego zirimo iz’umutekano kugirango mugere ku mihigo mwihaye."
Yabasabye kandi kubahiriza gahunda za Leta no kubikangurira abaturage bayobora, gukorera hamwe kandi buri muyobozi agaharanira kuba bandebereho mu byo akora, gukangurira abaturage ko isuku bayigira umuco no kubyara abo bashoboye kurera, bakanarushaho kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha muri Musanze Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira yababwiye ko Kanyanga, urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge bakwiye kurushaho kubirwanya kuko biri mu bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye biteza umutekano muke.
Yarababwiye ati:”Murusheho kwegera abaturage mubigishe ububi bw’ibiyobyabwenge, cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rwugarijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi byaha bityo turusheho kugira igihugu gitekanye.”
Yabasabye kandi gukorana n’abaturage avuga ati:“Ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage ni ingenzi kuko bafatanyiriza hamwe mu bikorwa by’umutekano n’iterambere”.
IP Ntiyamira yabasabye gukangurira abaturage ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we, kwirinda amakimbirane, gukaza amarondo mu tugari bayobora, no kujya buzuza neza ibitabo byandikwamo abinjiye n’abasohotse kugirango babashe gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Iyi nama yari yanitabiriwe na Perezida wa Njyanama y’umurenge wa Kinigi Habarurema Fidele, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi Nsengimana Aimable.
Kinyarwanda
English











