Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umutekano mumpera z’umwaka wa 2014 wagenze neza

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa aratangaza ko muri rusange umutekano w’ijoro ryo kuwa 31/12/2014 rishyira taliki ya 01/01/2015 (Bonne année) wari wifashe neza, habayemo ibirori byinshi  kandi bibera ahantu hatandukanye ariko hose byagenze neza,kuko nta muntu wahakomerekeye cg se ngo ahasige ubuzima bwe haba  mubirori byari Gikondo ahakunze kubera expo,haba mu birori byaberaga Kigali city tower haba mu nsengero hirya no hino ndetse no mutubyiniro hose byagenze neza.

Umuvugizi aravuga ko gusa habaye impanuka 4 zoroheje zo mu muhanda ariko nta buzima bw’abantu zatwaye ,hari n’abasore bagiranye amakimbirane mu karere ka kicukiro umurenge wa Niboyi umwe akomeretsa undi byoroheje ajya ku kigonderabuzima cya  kicukiro aravurwa arataha.

CSP Twahirwa akomeza avuga ko  ugereranyije bonane y’uyu mwaka n’iy’ushize  n’izindi zayibanjirije  ubona hari ibintu byinshi byahindutse ndetse n’ibindi bitera imbere kurenzaho bitewe n’ingufu zashyizwe munzego zicunga umutekano ariko ntitwakwirengagiza u rwego rw’imikoranire myiza n’abaturage CPC’s inama bagiriwe nazo zagize akamaro kuko barazumviye kandi bakanazikurikiza, bonane y’uyu mwaka rero yaranzwe n’ituze n’umutekano bisesuye .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko bitewe n‘ inama ndetse n’inyigisho zihoraho abaturage bagirwa, bamaze kumva ko gutwara ikinyabiziga  wasinze ari icyaha kandi ko baba bashyira ubuzima bwabo mukaga.

Arasaba abanyarwanda gukomeza kumvira inama no  kwifashisha Polisi mukugera mungo zabo ntan’ibihano biteganijwe kuko ntacyaha baba bakoze ; nko muri iri joro Polisi yacyuye abantu bagera kuri  babiri bari bahaze agatama.

CSP Twahirwa  akomeza agira inama abantu atanga n’ubutumwa bw’uyu munsi ndetse n’indi minsi muri rusange,avuga ko iminsi mikuru igikomeje  abantu rero nabo bakomeze kwirinda   gutwara ibinyabiziga basinze ,bagumye bishime ariko bazirikana ko bagomba no kurinda ubuzima  n’imitungo byabo,ababyeyi bakarinda abana kujya mu tubari no mu tubyiniro n’ahandi hantu hashobora kubashora mu ngeso mbi.