Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umutekano, imikorere igezweho no kunoza imikoranire nibyo byibanzweho mu mwiherero wa Polisi n’u Rwego rw’Amagereza

Minisitiri w’umutekano mu Rwanda, sheihk Musa Fazil Harelimana, yasabye Polisi y’igihugu  n’Urwego rw’Amagereza guhuza no kunoza imikoranire bahanahana   amakuru bityo kugira ngo hafatwe ingamba zituma ibibazo biremana n’umutekano bishakirwa umuti.

Ibi Min Harelimana yabitangaje none tariki ya 11 Nyakanga, mu mwiherero wabereye ku kicaro gikuru cya Police ku Kacyiru. Uyu mwiherero wahuje abayobozi bakuru ba Minisiteri y’umutekano, aba Polisi n’ab’urwego rw’Amagereza.

Uyu mwiherero wahuje izi nzego zose, ni kunshuro yambere ubaye, ndetse bikaba biteganijwe ko uzajya uba mu ntangiriro y’ingengo y’imari ya leta. Uyu mwiherero ukaba kandi warateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho n’izi nzego ndetse no gufatira hamwe ingamba zijyanye no kunoza imikoranire hagati y’izi nzego hagamijwe gutanga serivisi nziza ku baturarwanda.

Minisitiri Harelimana yagize ati, “Tumaze kugera kuri byinshi kandi bishimishije, ariko hari ibindi byinshi tugomba gukora ndetse kugira ngo tugere ku bindi bintu byiza, niyo mpamvu izi nzego zose zigomba kunoza imikoranire zihanahana amakuru. Ningombwa nano ko bene uyu mwiherero ukorwa buri mwaka kugira ngo hakomezwe gusuzuma no kuganira ku byagezweho no gufatira hamwe ingamba zo gukomeza guha abanyarwanda serivise nziza.”

Yakomeje abwira abari bateraniye muri uyu mwiherero ko bafite inshingano yo kubumbatira umutekano w’igihugu. Yagize ati, “Dufite amahirwe yuko hari inzego ebyiri z’umutekano, Polisi n’u rwego rw’Amagereza, izi n’inzego zikora neza ibi kandi bikaba bifasha cyane mu kugera ku nshingano zo kurnda umutekano, Minisiteri y’umutekano yahawe n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame. Niyo mpamvu twese hamwe tugomba gukomeza gusuzuma imikorere yacu bityo kugira ngo izo nshingano zigerweho neza.”

Yunzemo agira ati, “Nk’inzego zishinzwe kubahirisha amategeko, inshingano yacu ingomba gushingira ku gukumira ibyaha kurusha guhangana nabyo n’ingaruka zabyo.”

Yakomeje kandi avuga ko kuri ubu Polisi yarenze ku kubungabunga umutekano, ubu ikaba inakora ibindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza ya bamwe mu banyarwanda bakenye.

Yagiriye inama urwego rw’Amagereza gushyiraho uburyo bukurikirana imyitwarire y’ abagororwa barangije ibihano muri gereza, hagamijwe kureba niba batakomeza kuba ikibazo ku baturage basanze hanze. Yakomeje anababwira ko ubu buryo  bwo gukurikirana abarangije ibihano muri gereza, ko bwanabafasha kureba niba koko aba bantu bakoresha ubumenyi bakuye muri gereza nko kubaza n’ibindi, mu rwego rwe kwiteza imbere.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K. Gasana, yavuze ko Polisi yashyizeho imirongo ngenderwaho igeze ku icumi, irimo nko kongerera ubumenyi abapolisi, kurwanya no gukumira ibyaha, igipolisi cy’umwuga, imikoranire n’izindi nzego z’umutekano ku isi n’ibindi.

IGP Gasana yavuze kandi ko Polisi ifite ndetse yatangiye gushyiraho uburyo bugezweho bwo kurushaho guhangana n’ibyaha cyane cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibishingiye ku iterambere.

Yakomeje kandi asobanura ko, abanyabyaha bakoresha amayeri menshi kugira ngo bakore ibyaha birimo, icuruzwa ry’abantu, iyiganywa ry’inyandiko, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi. Ibi akaba asanga kugira ngo bikumirwe bisaba ko Polisi ihindura imikorere nkuko ndetse yatangiye no kubigaragaza ishyiraho ingamba zirimo nko kwifashisha ikoranabuhanga no kongerera ubumenyi abapolisi.

Uyobora urwego rw’Amagereza, Commissioner General of Rwanda Correctional services (RCS), we yavuze ko, nubwo uru rwego rumaze gusa imyaka 4 rubayeho, ko rufite gahunda yo gukomeza gufatanya z’izindi nzego bityo kugira ngo rubashe kuzuza neza inshingano ruhabwa.

Yakomeje kandi avuga ko, kugeza ubu uru rwego rufite abagororwa 54,084 bari mu magereza hirya no hino mu gihugu, muri aba kandi 60% bakaba ari abafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu  1994.

Uyu mwiherero wasojwe izi nzego uko ari 2 ziyemeje guhuza no kunoza zimwe mu ngamba cyane cyane guhanahana amakuru ku gihe ku bijyanye n’abagororwa baba barangije ibihano mu magereza, kugira ngo babashe gukurikiranwa. 

 Muri uyu mwiherero hanafashe umwanzuro wuko, izi nzego zizajya zikomeza buri gihe gusuzuma ko intego n’inshingano zihaye zigerwaho ndetse hanafatwa ingamba nshya zo gukosora ibitagenda neza.

Abari muri uyu mwiherero bemeje kandi ko wajya uba buri mwaka bityo kugira ngo harebwe uburyo izi nzego zakomeza gukorana byahafi hagamijwe guha abaturarwanda serivise nziza.