Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umushyikirano uzaganira ku iterambere ry’igihugu ndetse n’inzira iganisha ku kwigira

U Rwanda rurashaka kuba igihugu kiringaniye mu bukungu mu mwaka wa 2020. Ibi bikaba bisaba izamuka ry’ubukungu ku rugero rwa 11.5% buri mwaka kugirango tugire umusaruro mbumbe ungana na $1240 uvuye ku $644 mu mwaka wa 2012. Ibi bisaba leta gushyiraho ingamba zihamye zizamura ishoramari, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzigama, kongera ubumenyi kugirango izo ntego zigerweho.

Abarenga 1000 bazitabira Inamaya 11 y’Umushyikirano ku munsi w’ejo bazaganira ku cyateza u Rwanda imbere ndetse n’inzira iganisha ku kwigira.

Ibiganiro bizibanda ku kamaro ka leta, abikorera ndetse n’inzego zitegamiye kuri leta mu rwego rwo kugera kuri izo ngamba.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi yagize ati “Muri gahunda ya leta yo guteza imbere igihugu buri wese yisangamo, igihugu nticyari gutera imbere iyo abaturage batabigiramo uruhare”.

Mu bikorwa byagizwemo uruhare n’abaturage, twatanga urugero aho abanyarwanda n’inshuti zabo babashije kwiyubakira ibyumba by’amashuri bigera kuri 3.072 mu gihe kingana n’amezi atandatu. Ayo mashuri yubatswe mu gikorwa cy’umuganda bikaba byaratumye hazigamwa miliyoni 110 mugihe cy’amezi atandatu gusa.

Gahunda nkizi zizaganirwaho ndetse no gushimira abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku nkunga yabo yashyizwe mu kigega Agaciro Development Fund, ikigega cy’umurage w’ubukungu kimaze kugeza kuri miliyari 20 kuva cyatangizwa mu kwezi kwa Kanama 2012.

Izindi ngingo zizaganirwaho muri iyi nama ngarukamwaka y’umushyikirano harimo ukwiyongera k’umusaruro n’urwego rw’abikoreramo na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano yashyizweho n’itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 2003 nk’uburyo bwo kwishakira ibisubizo, iba buri mwaka ikaba iyoborwa na Perezida wa Repubulika.

Ku bindi bisobanuro mwasura : www.umushyikirano.gov.rw

gov.rw