Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuryango w’abibumbye washimiye u Rwanda kuba rwohereje vuba abapolisi barwo muri Centrafrique

Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeri umuryango w’abibumbye washimiye Leta y’u Rwanda kubera ubushake yerekana mu kugarura amahoro mu bihugu birangwamo amakimbirane mu rwego rwo kubishakira amahoro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo icyiciro cya mbere cy’abapolisi b’u Rwanda cyageze muri Centrafrique, aho bagiye kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu mu butumwa bwa Loni muri icyo gihugu buzwi ku izina rya “Minusca”.

Bakigera muri Centrafrique, bahise berekeza aho bazakambika mu murwa mukuru Bangui, aho bakiriwe na Captaine Paolo Bonanno umusimbura w’ushinzwe  ibikorwa bya Loni muri Centrafrique, akaba yavuze ko ukuza kwabo kuzanye icyizere mu banyacentrafrique.

Akaba yagize ati:” Nishimiye kwakira iki cyiciro cya mbere cy’abapolisi b’u Rwanda. Igihe twari mu nama I New York, ubwo twabazaga niba hari ibihugu byifuza kandi byiteguye kohereza abapolisi babyo muri Centrafrique, u Rwanda ntirwajijinganyije kandi rwahise rusubiza ko rwiteguye, haba mu bikoresho no mu bapolisi, none tunejejwe n’uko bashyize mu bikorwa ibyo biyemeje”.

Yakomeje agira ati Ndizera ntashidikanya ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ibibazo by’umutekano bazahura nabyo hano kugirango barangize inshingano zabo zabazanye, barengera kandi baha umutekano abasivile, bagarura amahoro n’umutekano, ubutabera n’uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Ikiduhangayikishije twese, baba abasirikari n’abapolisi baje gucunga amahoro hano, ni ugutunganya neza akazi kacu, tugamije kugarurira icyizere n’umutekano muri iki gihugu”.

Uyoboye iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bageze muri centrafrique Chief Superitndent of Police (CSP) Benoit Kayijuka, yavuze ko abapolisi b’u Rwanda twiteguye guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye uri muri iki gihugu, aho yagize ati:” Nk’u Rwanda duhora twifuza gusangira ibyiza twagezeho ibindi bihugu no kubyigisha tubinyujije mu mateka yacu, byose bigamije kuzanira amahoro ibindi bihugu, kandi twe nk’abanyarwanda twiteguye kuzatabara aho bishoboka kugirango buri wese abe muri Afurika ndetse no mu isi itekanye”.

Abapolisi b’u Rwanda bazajya muri Centrafrique bose hamwe ni 140 barimo ab’igitsinagore 14, bakaba bazagenda  mu byiciro 4.

U Rwanda rukaba rubaye igihugu cya mbere cyohereje abapolisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni bwahurijwe gucunga umutekano muri Centrafrique (Minusca).