Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuryango uhuza Polisi y’ibihugu by’i Burayi, (EUROPOL) yiyemeje gukomeza gufasha iya Africa (AFRIPOL)

Ibi byatangajwe na Michel Quill, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri uwo muryango uhuza Polisi y’ibihugu by’i Burayi, (Europol), ubwo muri iki gitondo  yari ari mu nama ya gatatu y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara iri kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Werurwe 2014, ubu ikaba igeze ku munsi wayo wa 2.

Mu biganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye, Michel Quill yavuze ko kuba ibihugu bya Afurika byarishyize hamwe bigashyiraho imiryango ibihuza nk’ umuryango uhuje za Polisi z’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO), na Afripol, aha akaba yatangaje ko bazakomeza gufasha iyi miryango mu kubaka inzego ziyigize kugirango barusheho kurwanya ibyaha ndetse n’ ibikorwa byabo bitere imbere.

Yakomeje avuga ko kugirango umuryango uhuza Polisi y’ibihugu by’i Burayi, (Europol) ugere ku nshingano zawo, ukeneye inkunga ituruka muri afurika, aho bafatanya mu kurwanya ibyaha birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

Profeseri Dogiteri Jurgen Stock, umuyobozi wungirije ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu cy’Ubudage, mu kiganiro yatanze yavuze ko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bibangamiye umutekano n’iterambere, bikaba kugirango birwanywe hagomba kubaho ubufatanye hagati y’ibihugu bitandukanye.

Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Nigeria (DIGP) Jonathan Johnson, we yatanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha ndengamipaka ku rwego mpuzamahanga”, akaba yavuze ko hari ibihugu bikigaragaza ingufu nke mu gukorana mu rwego rwo kurwanya ibyaha.

Yanavuze ko  hari ibihugu bikirangwamo ruswa, kutagira uburyo buboneye bwo kubika amazina n’ibimenyetso by’abakekwaho ibyaha n’ibindi.

Aha yagize ati: Hari ibihugu bimwe bigiseta ibirenge mu gushyira umukono ku masezerano amwe n’amwe, n’abayashyizeho umukono, usanga kuyashyira mu bikorwa batabiha ingufu. Birakwiye ko dushyiraho ingamba zo gufashanya, guhanahana abakekwaho ibyaha, tugafashanya mu guhanahana ubumenyi, amakuru mu rwego rwo kudaha icyuho umunyacyaha kuko akorera icyaha mu gihugu kimwe gahungira mu kindi”.