Ku itariki ya 5 Nyakanga, mu kagari ka Bibare umurenge wa Kimironko akarere ka Gasabo, habonetse umurambo w’umugabo witwa Robert Francis Lafrate w’imyaka 63 ufite ubwenegihugu bwa Amerika, aho yibanaga mu nzu.
Bikaba bishoboka ko uyu mugabo yari amaze iminsi 2 yitabye Imana, ariko nta muntu wabimenye kuko yibanaga
Umurambo ukaba wahise woherezwa mu bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzumwa.
Mu nzu ye hakaba hanasanzwe amacupa y’inzoga zitandukanye.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Ambasade ya Amerika. ikaba iri gukora iperereza ngo hamenyekane icyishe uyu mugabo.
Mu gihe iperereza rikomeje, Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Ambasade ya Amerika bakaba bari gushaka uko bakohereza umurambo mu gihugu cye cy’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
ACP Damas Gatare
Kinyarwanda
English











