Sergeant Felicité Mujawamariya, yamenyekanye kubera umwete no gukora cyane,guhanga udushya,gukunda igihugu n’ubuhanga.
Mu gihe cy’umwaka yamaze mu butumwa bw’amahoro muri Darfur , Sergeant Mujyawamariya yagaraje ubudashyikirwa akora ibyo yari ashinzwe kinyamwuga ari nako yatangaga igihe cye agaha ubumenyi butandukanye impunzi n’abaturage bo mu gace k’amajyepfo ya Darfur yakoreragamo akazi.
Mu butumwa bwe,uwari umuyobozi we,Commissioner,Hester Adriana Paneras ,ukomoka muri Afurika y’epfo, yamushimiye kubera umurava yagaragaje mu guhuza no gutunganya ibikorwa n’imishinga bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari nako yateguraga indi ijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.
Commissioner Paneras yagize ati,“Imirimo ya Mujawamariya ni indashyikirwa.Imishinga ye yagize ingaruka nziza ku mibereho y’impunzi n’abaturage mu gace yakoreragamo ndetse na bagenzi be bakoranaga.”
Mubyo yakoze, harimo kwigisha impunzi n’abaturage b’aho yakoreraga kudoda imyenda,gukora amasabuni ndetse no kwigisha ururimi rw’icyongereza abana n’abakuze.
Commissioner Paneras yavuze ko kubera ibikorwa bya Sergeant Mujyawamariya , ubu impunzi n’abaturage b’aho yakoreraga,bashobora kwikorera imishinga iciriritse ibateza imbere.
Sergeant Mujyawamariya yagize ati,“Intego yanjye kwari kugira icyo nakora cyiyongera ku nshingano zo kugarura amahoro cyateza imbere imibereho y’abaturage baho nakoreraga ndetse na bagenzi bajye.Nageze ku mpunzi n’abaturage benshi mu gace k’amajyepfo nakoreragamo maze dufatanyije,dushyiraho ingamba z’uko twateza imbere imibereho yabo.Bamwe muribo ubu bazi gukora amasabuni,kudoda imyenda no kuvuga icyongereza."
Mubyo yakoze na none,harimo kwigisha abaturage kwirinda indwara ya Ebola, yazahaje bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’umugabane wa Afurika..
Akoresheje ubunararibonye afite mu buvuzi n'ubushakashatsi yakoze kuri ubu burwayi, Sergeant Mujawamariya ,yigishije impunzi n’abaturage b’aho yakoreraga uko bufata n’uko babwirinda.
Yagize ati,”Ebola yahungabanyije umugabane wa Afurika muri rusange.N’ubwo itageze muri Darfur,ntibyabujije abaturage b'aho kugira icyoba ko ishobora kuhagera.Nigishije impunzi n’abaturage uko bayirinda n’uko bayirwanya mu gihe ihadutse.”
Kubera ubudashyikirwa bwe,Seargeant Mujawamariya,umwaka ushyize,yahawe umudari w’ishimwe n’umuryango w’abibumbye nk’umwe mu bayobozi b’ababapolisi bari bashinzwe kubungabunga amahoro muri Darfur wahize abandi.
Sergeant Mujawamariya,ni umwe mu bapolisi b’u Rwanda mirongo itatu bagarutse mu gihugu ku itariki 11 Mutarama,uyu mwaka, bavuye mu butumwa by’amahoro muri Sudani y’amajyepfo na Darfur bari bamazemo umwaka.
ACP Jimmy Hodari,Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, yaramushimiye kimwe na bagenzi be, agira ati,”Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro, bakora kinyamwuga aho bateza imbere isura nziza y’u Rwanda mu mahanga.”
U Rwanda ruri mu bihugu bitanga umubare munini w’abapolisi b’igitsinagore bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro,kandi ruri mu bihugu bike byagize uruhare mu gutegura no kunononsora umwanzuro wa 1235 w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, usaba ibihugu kwongera uruhare w’abagore mu bikorwa byo guhoshya intambara,kugarura amahoro no gushyira gahunda z’uburinganire muri gahunda zo kugarura amahoro.
Kinyarwanda
English











