Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umunyarwanda washakishwaga kubera kugurisha ibisa na zahabu yashikirijwe Polisi y’u Rwanda

Umunyarwanda washakishwaga kubera kugurisha ibisa na zahabu yashikirijwe  Polisi y’u Rwanda

Polisi yo mu gihugu cya Uganda yashyikirije Hassan Murasira iy’u Rwanda, yamushakishaga  kubera icyaha cyo kugurisha umuturage wo mu Rwanda ibisa na zahabu ku bihumbi makumyabiri na birindwi by’amadorori y’Amerika,n’ ukuvuga  hafi miriyoni cumi n’umunane n’ibihumbi magana cyenda z’amafaranga y’u Rwanda  .

Mu muhango wo gushyikirizwa ukekwaho iki cyaha, wabereye ku mu paka wa Gatuna, none tariki ya 6 Gashyantare, Chief Superintendent (CSP),  Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, yavuze ko Murasira amaze kumenya ko Polisi y’u Rwanda yasohoye urwandiko rwo kumuta muri yombi , yahungiye mu gihugu cya Uganda, ari naho yaje gufatirwa.

CSP Twahirwa yagize ati,"Iki n’ikimenyetso cy’ubufatanye  bwiza kandi buhamye hagati ya Polisi ya Uganda n’iy’u Rwanda.Tukimara kubaha amakuru ku washakishwaga, wari umaze guhungira mu gihugu cyabo,bashyize mu bikorwa ibyo twari twabasabye, maze baramufata,none ubu bamudushyikirije".

Chris Musana,uyobora Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bijyanye n’imari muri Polisi ya Uganda yagize ati, ,"Polisi y’u Rwanda yaduhaye amakuru ku wo yashakishaga maze dutangira kumushakisha dukoresheje ikoranabuhanga rigezweho.Itumanaho hagati  ya Polisi  yacu niy’u Rwanda rirahamye, kandi ryatumye hafatwa uwashakishwaga kandi tumushyikiriza Polisi y’u Rwanda ku gihe nyacyo".

Yakomeje agira ati,"Mu muryango w’Afurika y’uburasirasuba,turi kugerageza gukora ibintu kimwe.Nta munyabyaha ugomba kwidegembya mur’aka karere".

Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.