Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umunyakenyakazi yafatanywe ibiro bibiri n’igice bya kokaine

Polisi y’u Rwanda yafatanye umunyakenyakazi witwa Lovini Wanjiru Njoroge, ibiro bibiri n’igice by’ikiyobyabwenge cyitwa kokaine, bifite agaciro ka miriyoni mirongo inane n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. of Police (CSP),Celestin Twahirwa,yavuze ko ,Njoroge,w’ imyaka  45,yafatiwe  ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali , ahagana mu ma saa saba zo ku gicamunsi cyo ku ya 30 Mutarama,.

CSP Twahirwa  yavuze ko, Njoroge, yari yaciye imyenda y’imbere y’amashakoshi  atatu , maze adoderamo ibyo biyobyabwenge, byari mu dupaki dutanu.

Yavuze ko Njoroge , afatwa , yavaga mu mujyi wa Sao Paulo,mu gihugu cya Brasil ,yerekeza mu guhugu cya Kenya, anyuze  mu mujyi wa Bujumbura,mu Burundi.

CSP Twahirwa yagize ati,“Uburyo yari yabifunze, n’umwo yari yabihishe , bisa neza n’uko  abandi nabo baherutse gufatwa bari babihishe.N’uko nyine Polisi y’u Rwanda iba izi amayeri yabo ,  naho , ntibyakworohera utabifutemo ubunararibonye.”

Yavuze ko Njoroge yisobanuye avuga ko yahawe ayo mashakoshi  n’umuntu witwa Wairimu , mu mujyi wa Sao Paulo,ngo ayajyanire umuvandimwe we (Wairimu) witwa Anna.

CSP Twahirwa yagize ati,”Abacuruza ibiyobabwenge , birimo n’ibi, bagira amayeri menshi , ariko kubera imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi zo mu bihugu bitandukanye ku isi,biratworohera kubafata.Ukurikije ibisobanuro bye, ubona byuzuye kubeshya no kujijisha , ariko iyo mikorere yabo turayizi.”

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari abandi bafite aho bahuriye n’icyi cyaha.

CSP Twahirwa yavuze ko, aramutse ahaniwe mu Rwanda, Njoroge yahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka itandatu kugeza ku nyaka icumi n’ihazabu kuva kuri miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miriyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda,nk’uko igika cya gatatu cy’ ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kivuga.

Abajijwe n’itangazamakuru, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda,ku Kacyiru,icyari kimujyanye muri Brazil no mu Burundi,Njoroge ,yagaragaje kwivuguruza mu magambo, aho yabanje kuvuga ko, yari yagiye muri ibi bihugu kwivuza , ariko nyuma avuga ko atibuka  ibitaro yari agiye kwivurizamo ndetse n’abaganga bagombaga kumuvura.