Mu ijoro ryakeye abana 25 batarageza ku myaka 18 y’ubukure harimo abakobwa 22 bafatiwe muri Lebanese restaurant iherereye mu kagari kitwa Umutekano umurenge wa Kimihurura ho mu karere ka Gasabo.
Abo bana bakaba bashubijwe ababyeyi babo nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa polisi cyane cyane ko ababyeyi nabo bakwiye kumva uruhare rwabo mu myitwarire myiza y’abana babo.
Nyir’akabari Hassan Jamool ubu akaba ari mumaboko ya polisi kubera icyo cyaha cyo guha abana inzoga , cyane ko hari n’icyapa kurugi rwe kibuza abana bato kw’injira mu kabari batari kumwe n’ababyeyi babo.
kugurisha ibisindisha kubana batarageza imyaka 18 ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda mungingo ya 219 .
Aho ucuruza ibisindisha ku bana bato ahanishwa igihano kuva ku mezi 3 kugeza kuri 6 n’ihazabu kuva ku 300,000 kugeza kuri 1000,000 y’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ako kabari kandi yari afitemo urubyiniro kandi adafitiye uburenganzira nkuko ubuyobozi bw’umurenge wa kimihurura bubitangaza.
umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi yasabye ababyeyi gukurikirana neza uburere bw’abana babo.
SP Mbabazi yavuze kandi ko abari mur'ako kabari hafi yabose bananyweraga itabi muruhame. Ikindi kandi yavuze n'uko iki gikorwa ki gikomeza.
Kinyarwanda
English











