Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umunsi wo mpuzamahanga kurwanya ibiyobyabwenge urizihirizwa mu karere ka Rubavu hanangijwe ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 31

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge wizihizwa buri tariki ya 26 Kamena buri mwaka, kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Kamena mu karere ka Rubavu hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 31.

Mu muhango wo kwangiza ibi biyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye muri ako karere ka Rubavu, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Buntu Ezechiel, yasobanuriye urubyiruko rw’abamotari n’abanyeshuri ndetse n’abandi baturage bari bari aho ububi bw’ibiyobyabwenge, abwira abanyeshuri cyane cyane kwirinda ibiyobyabwenge kuko byatuma batarangiza amasomo yabo.

Yabwiye abari aho ko impamvu abayobozi b’inzego za Leta, iz’ibanze na Polisi y’u Rwanda bayoboye neza igihugu, batafashe ibiyobyabwenge bakaba bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu, bityo akaba asaba uru rubyiruko rw’abanyeshuri narwo kubyirinda kuko ejo arirwo ruzaba ruyoboye igihugu.

Yakomeje ababwira ko ibiyobyabwenge byafashwe ari bicye, ibindi bikaba biri mu ngo z’abaturage ni ngombwa rero ko bafatanya na Polisi kurwana urugamba rwo kubirwanya.

Yasabye abamotari bakorera mu mujyi wa Rubavu kwirinda gutwara abantu bafite ibiyobyabwenge kuko bituma badakora akazi kabo neza.

Muri uwo muhango wo kwangiza ibi biyobyabwenge, Muganga Iyamuremye Damascene ukora muri minisiteri y’ubuzima mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe, yakanguriye abari aho ko ibiyobyabwenge nk’uko izina ryabyo ribivuga ari bibi, kuko uretse gutuma bigukoresha ibyaha bitandukanye bitera n’izindi ndwara zirimo umutima, umwijima ndetse n’ibisazi.

Yanavuze ko ari intandaro y’izindi ndwara nka Sida kuko uwabinyoye yishora mu busambanyi.

Umwe mu banyeshuri wari witabiriye iki gikorwa Itangishaka Maurice wiga ku ishuri ryisumbuye ry’Ababatisita ESBF (Ecole Secondaire Baptiste dela Fraternite), yavuze ko nk’abanyeshuri bamenye ububi bw’ibiyobyabwenge, akaba yafashe umugambi wo gukangurira bagenzi be kubyirinda kuko hari abo azi babinyweye bakaba bararetse ishuri.