Ku cyumweru tariki 19 Gashyantare, Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yatsinze APR Handball Club ibitego 40 kuri 38.
Uwo mukino wabereye mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, kibarizwa mu karere ka Nyarugenge.
Mu bawitabiriye harimo Komiseri ushinzwe Abakozi muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga.
Imikino ine Police Handball Club imaze gukina yose yarayitsinze; ikaba ifite amanota 12/12.
Ku itariki 25 z’uku Kwezi izakina na ADEGI- GITUZA. Uyu mukino wayo (Police Handball Club) wa gatanu uzabera muri iri shuri riri mu karere ka Gatsibo.
Umutoza wayo, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko intsinzi bayikesha ubujyanama bw’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, imyitozo, imyitwarire myiza, no gukina bafite intego yo gutsinda.
Yagize ati,"Gutsinda twabigize umuhigo; kandi buri gihe duharanira kuwesa. Nyuma y’iyi ntsinzi tugiye gutegura neza umukino utaha uzaduhuza na ADEGI- GITUZA; kandi twizeye ko na wo tuzawutsinda."
AIP Ntabanganyimana yashimye abakinnyi abereye Umutoza ku bw’iyo ntsinzi; kandi abasaba gukomeza ishyaka ryo gutsinda.
Kinyarwanda
English











