Tariki ya 26 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, mu Rwanda uwo munsi ukaba wizihirijwe mu karere ka Rubavu, ukaba wari eitabiriye n’abashyitsi batandukanye, urubyiruko rw’abanyeshuri n’abandi baturage.
Mu Rwanda uyu munsi ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti:” Ubuzima bwawe niwo munezero wawe. Irinde, rwanya ibiyobyabwenge”.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheih Musa Fasil Harelimana, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora ubukangurambaga ngo abaturage barusheho kugira ubuzima bwiza, kuko umuntu ufite ufite ubuzima bubi nta munezero agira. Akaba yavuze ko abayobozi b’igihugu bahora bakangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ariko hari bamwe bakomeje kuvunira ibiti mu matwi, kirazira bakayibonamo ubutwari, bigatuma bijandika mu kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.
Yanavuze ko kugeza ubu abantu bari mu bitaro by’indwara zo mu mutwe I Ndera, 11% bariyo kubera inkurikizi z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, akaba yaboneyeho gutangaza ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima bagiye gushyiraho ikigo kizajya kigisha abantu babaye imbata z’ibiyobyabwenge kubibangisha no kubizinukwa icyo kigo kikazaba kiri mu karere ka Huye.
Yasoje asaba urubyiruko kwirinda gutererana abandi mu rugamba rwo kwibohora no kwigira nyabyo birinda ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzcyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Comissioner of Police(ACP) Theos Badege wavuze mu izina ry’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kwegera abaturage ifite intego yo kubigisha uburyo bwo gukumira ibyaha cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rwugarijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Akaba yavuze ko kubera ubwo bukangurambaga ibyaha byagabanutse.
Guverineri w’intara y’iburengerazuba Mukandasira Caritas yavuze ko mu ntara y’Iburengerazuba mu mezi 2 ashize ibiyobyabwenge bimaze kugabanukaho 2,2% bitewe n’ubufatanye bwa Polisi abaturage n’inzego z’umutekano.
Umwe mu rubyiruko rwari rwarabaye imbata y’ibiyobyabwenge akaba yarabivuyemo kubera ubukangurambaga yagiriwe, Uwamahoro Marie Josée, yatanze ubuhamya bw’uko yinjiye mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge agifite imyaka 12, bigatuma akora ibyaha bitandukanye, agafungwa ndetse akaza mo gutwita inda itateguwe, akaba yanavuze ko nyuma y’igihe kirekire yaje kubona abagiraneza bakamubwira ububi bw’ibiyobyabwenge agafata umwanzuro wo kubireka ubu akaba ameze neza.
Kinyarwanda
English











