Kuri yu wambere tariki ya 16 Werurwe 2015 umumotari yatwaye umuntu umugenzi amukuye mu mujyi ahitwa kwa Rubangura amujyanye Kicukiro.
Kalisa Jean Claude w’imyaka 24 mu kujya kwishyura umumotari yamuhaye inoti y’ibihumbi 2,000 umumotari yitegereje neza asanga ari inkorano niko guhita yifashisha mugenzi we w’umumotari wari uri hafi aho bamushyikiriza Polisi sitasiyo ya muhima; nyuma bamusatse bamusangana andi mafaranga y’amakorano angana n’ibihumbi 107,000 agizwe n’inoti za bitanu n’iza bibiri.
Uyu Kalisa ubusanzwe atuye mu kagari ka Karambo, umurenge wa Gatenga akarere ka Kicukiro, Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent of Police (SP) Modeste Mbabazi akaba yashimiye uyu mumotari, n’abamotari muri rusange uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kuko uyu Kalisa bigaragara ko akiri muto, kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi.
SP Mbabazi akomeza agira inama abakira n’abatanga amafaranga bacuruza, cyangwa bishyura za tagisi, naza moto gushishoza no kugira amakenga ku mafaranga bakira, kuko bishoboka ko haba harimo amafaranga y’amahimbano.
Yongeyeho kandi ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, dore ko bishobora gutera ihungabana no guta agaciro kw’ifaranga tutibagiwe igihombo ku muntu ku giti cye, iyo asanze amafaranga ye ari amiganano.
Abaturage bakaba basabwa gukomeza gufatanya na Polisi n’izindi nzego cyane cyane batanga amakuru kugirango abanyabyaha batabwe muri yombi.
Ingingo ya 603 ihanisha igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu umuntu wese ukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
Kinyarwanda
English











