Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umukwabu wiswe "Usalama ya kabiri" wafatiwemo ibintu byacuruzwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Umukwabu wakozwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku itariki 4 no ku itariki 5 Kamena, uyu mwaka, wiswe "Usalama ya kabiri" wafatiwemo ibintu bitandukanye birimo ibitemewe gucuruzwa mu Rwanda, n’ibindi byemewe ariko bikaba byaracuruzwaga ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Avugana  n’itangazamakuru, Umuyobozi w’ishami rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) rya Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP),Tonny Kuramba, yavuze ko  kuri aya matariki, umukwabu nk’uyu wakozwe  no mu bindi bihugu birenga 20 byo muri aka karere, ni ukuvuga ibigize  Umuryango w’Ubufatanye  w’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasurazuba (East African Police Chiefs Cooperation Organization-EAPCO) n’ibigize  Umuryango w’Ubufatanye  w’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu byo mu majyepfo y’Umugabane wa Afurika (South African Police Chiefs Cooperation Organization-SAPCO),u Rwanda ni umunyamuryango w’aya mahuriro yombi.

ACP Kuramba yavuze ko mu Rwanda uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’igihugu zirimo Ikigo cy’igihugu  gishinzwe Ubuziranenge (RSB) ,igishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Minisiteri y’umutekano mu gihugu, n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Yavuze ko ibyafatiwe mu mukwabu wakozwe mu Rwanda birimo ibitujuje ubuziranenge, iby’ibyiganano, ndetse  n’ibyarengeje igihe cyo gukoreshwa,byeretswe itangazamakuru ku itariki  12 Kamena ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Yavuze ko ibyawufatiwemo birimo amafumbire n’imiti yo gutera mu myaka yica udukoko dushobora kuyangiza, bikaba bimwe bitari byujuje ubuziranenge ibindi ari iby’ibyiganano.

Ibindi yavuze byafatiwe muri uyu mukwabu wakozwe mu Rwanda  ni ibiyobyabwenge birimo ibiro 215 by’urumogi, litiro 1142 za Kanyanga, umufuka warimo Mayirungi,n’ibiro 800 bya Kabaruka,ibi byose bikaba bifite agaciro  k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri asaga miliyoni 11.

Yavuze ko uyu mukwabu wafatiwemo kandi  imidoka yibwe mu gihugu cy’Ubuholandi n’indi modoka yari ipakiwemo inyama z’inkoko 25 zashoboraga gutera ingaruka mbi ku bashoboraga  kuzirya  kubera uburyo zari zipakiwemo.

Yongeyeho ko wafatiwemo kandi umuntu wari ufite umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14.  ACP Kuramba akaba yaravuze ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane aho yari amujyanye.

ACP Kuramba yasobanuye ko, haba mu Rwanda ndetse no muri biriya bihugu bindi bigera kuri 20, uyu mukwabu wiswe "Usalama ya kabiri " wibanze ku byaha birimo icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, ibyaha byibasira inyamaswa n’ibimera, amabuye y’agaciro ya magendu, ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ikwirakwizwa ry’intwaro , n’ibyaha by’ iterabwoba.

Yashimiye inzego zose  zirimo izo mu gihugu ndetse  n’izo muri biriya bihugu bindi bigize iyi miryango yombi yo muri aka karere ku ruhare zagize  muri iki gikorwa.

Yagize ati,"Uyu mukwabu wari ugamije gukoma mu nkokora abanyabyaha .Ubu bufatanye bwatumye tugira umusaruro ushimishije".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP), Céléstin Twahirwa, yasobanuye ko impamvu yo gukora uyu mukwabu mu bihugu bigize aka karere kandi mu gihe kimwe, kwari ukugirango hatagira umunyacyaha uhunga ava mu gihugu arimo akajya muri kimwe mu bigize aka karere mu gihe uyu mukwabu uri gukorwa.

Yavuze ko biriya bintu byafashwe bizangizwa, kandi ko ababifatanwe bahanwe nk’uko biteganyijwe n’amategeko.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe  kurwanya by’umwihariko ibintu bitujuje ubuzirange n’iby’ibyiganano.

Yagiriye inama abaturage yo  gukora ubucuruzi ku buryo  byemewe n’amategeko, kandi abakangurira kudakora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ndetse abasaba kujya batanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa kandi yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abategura kubikora.

Uwumukiza Beatrice,Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa by’ubuziranenge ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjira mu guhugu cyangwa ku isoko mpuzamahanga, yavuze ko  amafumbire n’imiti by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu kandi ko bigira ingaruka mbi bukungu bw’igihugu.

Yagiriye inama abacuruzi n’abaguzi kujya bacuruza no kugura ibintu byemewe n’amategeko kandi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku bakora ibyaha muri rusange.