Umuyobozi wa Polisi ya Gambiya, Inspector General of Police (IGP) Ben Wilson
uri muruzinduko mu gihugu cy’ Rwanda, kuri uyu wa kane taliki ya 9 Nyakanga yasuye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda(Traffic Police).
Ni uruzinduko rwari rugamije kureba no kwiga imikorere y’iri shami, nk’uko abivuga, kugira ngo azabujyane mu gihugu cye ndetse bukoreshwe muri Polisi abereye umuyobozi.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissionner of Police(CP)George Rumanzini wakiriye uyu mushyitsi,aho yamusobanuriye imiterere y’inzego abereye umuyobozi ndetse n’imikorere yazo ku buryo burambuye.
CP Rumanzi mubyo yagaragaje nk’imikorere, harimo uburyo Polisi yorohereza abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, uhereye kuz’agateganyo ndetse n’iza burundu. Mu bindi bikorwa by’ishami abereye uimuyobozi, harimo uburyo bwo gukumira no kurwanya impanuka ku mihanda mito n’iminini, guherekeza abayobozi n’ibindi bikorwa bikenera umutekano wo mu muhanda ndetse Polisi ikora igenzura ry’ubuziranenge bw’imodoka zitandukanye mu rwego rwo kurinda ko zateza impanuka.
Avuye ku biro bikuru by’iri shami, IGP Wilson yakomereje kuri kiriya kigo kigenzura ubuziranenge bw’imodoka, aho yirebeye ubwe uko ikinyabiziga kinjira kigakorerwa igenzura kugeza gisohotse, asobanurirwa kandi ibyibandwaho mu kukigenzura.
Mu ijambo rye, IGP Ben Wilson wa Gambiya, yavuze ko nubu atarumva uburyo Polisi y’u Rwanda yaba yarakoresheje ngo igere ku byo akomeje kubona mu myaka 15 imaze, dore ko amaze iminsi asura ibigo byayo bitandukanye.
Yagize ati:” Polisi y’u Rwanda, ifite ibintu byinshi byo kwigiraho, atari ku gihugu cyanjye gusa, ahubwo ku bihugu byinshi byo muri Afurika, ariko igitangaje ni intera bagezeho mu myaka 15 nyuma ya Jenoside aho batangiriye ku busa; ni isomo rikomeye ku zindi Polisi zo muri Afurika kuko n’ibibazo duhura nabyo bikunze gusa.”
Yarangije avuga ko ubwenge arahuye kuri Polisi y’u Rwanda, azabukoresha muri Polisi abereye umuyobozi kandi yizeye ko buzagirira akamaro igihugu cye, ibi bigashimangirwa n’ imikoranire basanganywe na Polisi y’u Rwanda guhera mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize wa 2014, iki gihe umukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana akaba yaragiriye uruzinduko mu gihugu cya Gambiya.
Kinyarwanda
English











