Ku bufatanye na Polisi yo mu gihugu cya Uganda, Polisi y’u Rwanda icyumweru gishize yagaruye mu Rwanda umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 19, wari umaze amezi abiri yaracurujwe mu gihugu cya Uganda akoreshwa ubusambanyi ku bagabo batandukanye.
Uyu mukobwa ukomoka mu karere ka Kayonza umurenge wa Ndego akagari ka Kiyovu, avuga ko yajyanywe i Bugande n’umugore w’inshuti y’iwabo witwa Ikibasumba, akaba nkuko abyivugira ngo yari amujyanye kumuha akazi akaba ngo yari kujya amuhemba amafaranga y’u Rwanda 5,000.
Yagize ati: “uyu mugore (Ikibasumba) yambwiye ko ntagomba kugira undi muntu wo mu muryango mbwira ko yamboneye akazi. Naramwizeye kuko abantu bo mu rugo iwacu bari bamuzi, uko niko naje kwemera ko anjyana i Bugande”.
Yavuze kandi ko yanyujijwe ku mupaka wa Kagitumba ndetse ubwo yari amaze kugera i Bugande mu gace avuga ko atazi uko kitwa, ngo yahise yamburwa indangamuntu ye n’uyu Ikibasumba ndetse atangira ku mucuruza ku bagabo bagera kuri batatu, aba bose bakaba baramukoresheje ubusambanyi.
Yunzemo agira ati: “Icyakora nkimara kugera i Bugande, ntabwo ibintu byaje kungendekera uko nabishakaga, kuko Ikibasumba yahise anyaka indangamuntu yange n’ibindi byangombwa ndetse atangira kuncuruza ku bagabo bankoreshaga ubusambanyi, aba bose bajyaga bamuha (Ikibasumba) amashiringi ya Uganda ibihumbi 250,000. Nakomeje muri ubu buzima bubi kuko ntaho nari guhungira. Naje gutabarwa n’umuhungu w’umunyarwanda wampuje n’abakozi b’ambasade y’u Rwanda muri Uganda ari nabo baje kuntabara barahankura kugeza ngarutse mu Rwanda”.
Akimara kugezwa mu Rwanda na mbere yuko ahuzwa n’umuryango we, uyu mukobwa yahise ajyanywa mu kigo cya Polisi cya Isange One Stop Centre giherereye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ahabwe ubufasha burimo kuvurwa ubujyanama n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi, Chief Superintendent Celestin Twahirwa, yavuze ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hafatwe umugore washutse uyu mukobwa akamujyana i Bugande kugeza ubwo anamucuruje ku bagabo bamukoreshaga ubusambanyi.
CSP Twahirwa yagize ati: “Uyu mukobwa udakerebutse cyane yajyanywe i Bugande n’umugore wiyitaga inshuti y’umuryango w’iwabo. Turimo turakorana na Polisi ya Uganda kugira ngo uyu mugore afatwe. Turanasaba uwari we wese waba azi aho aherereye kuduha amakuru kugira ngo afatwe”.
Yakomeje agira ati: “ Icuruzwa ry’abantu n’icyaha kibangamira umurenganzira bwa muntu ndetse kinashingiye ku nyungu zabamwe, ababikora bakaba bakunze gushukashuka abo bagiye gucuruza mu bihugu runaka ko bagiye ku bashakira akazi keza ndetse no gukomeza amashuri muri ibyo bihugu nyamara bikarangira bakoreshejwe mu busambanyi, imirimo y’uburetwa n’ibindi”.
Yakomeje asaba abanyarwanda hirya no hino mu gihugu gushyira imbaraga hamwe kugira ngo iki cyorezo kibashe gucika burundu.
Kinyarwanda
English











