Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umukino w’umupira w’amaguru nk'uburyo bwo kurwanya ibyaha muri Nyabihu

Irushanwa ry’umupira w’amaguru rigamije ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni ryaberaga mu karere ka Nyabihu ryasojwe ku wa 28 Ukwakira, aho Umurenge wa Mukamira watsinze ku mukino wa nyuma uwa Jomba ibitego bine ku busa.

Umukino wahuje iyo mirenge yombi witabiriwe n’Umuyobozi w’aka karere , Theoneste Uwanzwenuwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent  of Police (SSP) Victor Rubamba na bamwe mu bagize Ubunyamabanga Bukuru bw’Ihuriro ry’Urubyiruko  rw’abakorerabushake bari bayobowe na  Jean Bosco Mutangana.

Nyuma y’uwo mukino, Umuyobozi w’aka karere yagiranye ikiganiro n’abawukurikiye basaga 1000, bakaba bari biganjemo urubyiruko.

Yababwiye ko umukino w’umupira w’amaguru ari  uburyo bwo guhura, maze abantu bagasabana, kandi bakungurana ibitekerezo  ku  iterambere n’umutekano birambye.

Yagize ati:"Uko gusabana  ni ingenzi kubera ko gushimangira imikoranire myiza hagati y’inzego z’ubuyobozi ubwazo ndetse no hagati yazo n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha."

Yasabye abari aho kwima amatwi no gutanga amakuru  y’ushaka kubashora mu bikorwa binyuranije n’amategeko.

SSP Rubamba yababwiye ko bigaragara ko abantu bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge; ariko na none yongera kubasaba kubyirinda no gutanga amakuru y’abakomeje gutunda inzoga zitemewe n’urumogi.

Yagize ati:"Uko muri aha muhagarariye umubare munini w’urubyiruko rugenzi rwanyu. Murasabwa kuba umusemburo w’impinduka nziza . Iwanyu mu rugo ndetse no mu baturanyi banyu ntihakabe ubwihisho bw’inkozi z’ibibi."

Yashimye amakipe yose yitabiriye ayo marushanwa, kandi yongeraho ko muri rusange yose yatsinze kuko icyari kigenderewe cyagezweho, ari cyo; ubusabane bugamije ubufatanye mu gukumira ibyaha.