Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umukino wa Polisi na Kiyovu wasubitswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasubitse imikino yose  harimo iy’amakipe ane arimo Police Football Club, yitabiriye amarushanwa arangiye yo gushishikariza abantu gukoresha agakingirizo, yiswe , Prudence Tournanent ,  yatewe inkunga na Society for Family Health Rwanda (SFH).

Umuvugizi wa Police FC , Chief Inspector of Police (CIP), Jean de Dieu Mayira,yagize ati," FERWAFA yatumenyesheje ko umukino wagombaga kuduhuza na Kiyovu Footbal Club ku ya 4 Gashyantare, wasubitwse, ko tuzamenyeshwa vuba igihe uzabera.Umukino wacu ukurikira uzaduhuza na Sunrise ku ya 7 Gashyantare ".

Andi makipi yasubikiwe  imikino ni APR, AS Kigali na Rayon Sports.

CIP Mayira yakomeje agira ati," Police FC, nubwo yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe (2-1) na APR ku mukino wa  nyuma w’amarushanwa ashize  yari agamije gukangurira abantu gukoresha agakingirizo (Prudence ), yegukanye miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda".

Yavuze ko Police FC yahuye  n’imbogamizi muri iki gihembwe cy’imikino, zirimo   kubura abakinnyi bakomeye mwitangira ry’imikino y’igihembwe cya 2014-15, ibi bikaba bijyanye n’amabwiriza mashya yo gukinisha abenegihugu benshi.

Yagize ati,"Ikipe yahungabanye hafi mu bice byose. Abakinnyi b’abataka nibo bahungabanyijwe  n’aya mabwirizwa kurusha abandi, ariko twagerageje kuziba icyuho dukoreshe bake twari dusigaranye dore ko abandi bari bamaze kugenda".

Ati,"Kugeza n’ubu turacyafite  abafite invune barimo Idsebald Nshuti, wavunikiye mu mukino  wa nyuma waduhuje na APR muri Prudence Tournament , kandi ntituzi igihe azakirira, ariko tuzakomeza gukinisha abasigaye ari nako twirinda izindi nvune”.

Ubu Police FC  n’iya gatatu ku rutonde , n’amanota 24 mu mikino 14 imaze gukina, ikaba irushwa amanota umunane na APR , iyoboye urutonde kugeza ubu.