Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umukino wa Police FC na Sunrise wasubitswe

Umuvugizi wa Police FC, Chief Inspector of Police Jean de Dieu Mayira, aratangaza ko umukino wagombaga guhuza Police FC na Sunrise, ejo tariki ya 7 Gashyantare wasubitswe, iri subikwa nkuko yakomeje abitangaza,  ryatewe n’uko ikipe ya Sunrise ikiri mu kiriyo  cy’uwari umuyobozi wayo wa tekinike,  Cpt Jean Marie Ntagwabira, uherutse gutabaruka.

CIP Mayira yavuze ko, ejo n’imugoroba, tariki ya 6, aribwo ubuyobozi bwa Polisi FC, bwabonye ibaruwa iturutse mu Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ibamenyesha ko umukino wagombaga guhuza Police FC na Sunrise wasubitswe, ndetse itariki uyu mukino uzaberaho ikazatangazwa na FERWAFA mu minsi ya vuba.

Kugeza ubu Police FC ifite imikino ibiri y’ibirarane harimo n’uwo yagombaga guhuramo na Kiyovu Sport ku itariki ya 4 Gashyantare.

Umukino wa shampiyona wagombaga guhuza  Police FC na Kiyovu Sport, wo ukaba wari wasubitswe bitewe nuko, Police FC icyo gihe yari yitabiriye amarushanwa yo gushishikariza abantu gukoresha agakingirizo, aya marushanwa akaba yari yiswe, “Prudence Tournament”.

Uretse kandi Police FC, andi makipe nka APR FC, Rayon Sport na AS Kigali, nayo akaba yarasubikiwe imikino na FERWAFA, kuko nayo yari yitabiriye irushanwa rya Prudence Tournamernt.

Muri aya marushanwa ya Prudence Tournament, Police FC ikaba yaregukanye umwanya wa 2 ndetse inahabwa amafaranga y’u Rwanda miriyoni ebyiri.

Umuvugizi wa Polisi FC, yatangaje ko abakinnyi b’iyi kipe bameze neza kandi ko ikipe yiteguye gukomeza kwitwara neza bityo kugirango izagere kure harimo no kwegukna igikombe cya  shampiyona.

Police FC kuri ubu ihagaze ku mwanya wa gatatu, ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, ifite amanota 24, mu mikino 14 imaze gukina, ikaba irushwa amanota umunane na APR iyoboye urutonde by’agateganyo.