Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umukinnyi mushya wa Polisi Handball Club ayifashije kuguma ku mwanya wa mbere

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe shampiyona y’umukino w’amaboko (Handball) yasubukuwe nyuma y’akaruhuko bari bamazemo iminsi.

Iyi shampiyona yasubukuwe hakinwa imikino ibanza yo kwishyura aho ikipe ya Polisi y’u Rwanda(Police Handball Club) yari yasuye ikipe yo mu kigo cy’amashuri yisumbuye kizwi ku izina ry’Inyemeramihogo ubundi kitwa College de Gisenyi giherereye mu karere ka Rubavu. Umukino warangiye Polisi Handball Club itsinze College de Gisenyi ibitego 43,mugihe College de Gisenyi yari ifite ibitego 33.

Umutoza w’ikipe ya Polisi Handball Club Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana  yavuze ko umukinnyi mushya iyi kipe iherutse kuzana ari umwe mubakinnyi bayifashije kugera kuri iyi tsinzi aho yatsinze ibitego 9 wenyine.

Yagize ati:Iyi tsinzi ndayikesha ishyaka n’umurava bihora biranga abakinnyi banjye ariko cyane cyane amaraso mashya , Mukunzi Felix duherutse kuzana”.

Yakomeje avuga ko ikinyuranyo cy’amanota 10 cyabaye uyu munsi mu mukino wahuje Polisi Handball Club n’ishuri ry’inyemeramihigo cyaturutse ahanini ku manota 9 yatsinzwe n’uyu Mukunzi wenyine kuko ubushize mu mukino ubanza aya makipe yari yatandukanyijwe n’ikinyuranyo cy’amanota atatu gusa.

Abakinnyi batsinze ibitego byinshi ku ruhande rwa Polisi Handball Club ni Mukunzi Felix watsinze ibitego 9, Nkengurutse Brax yatsinze ibitego 8 na Tuyishime Zachalie watsinze ibitego 6.

IP Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi be ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi muri rusange bukomeje kuba hafi y’abakinnyi bubagenera ibishoboka byose byabafasha gukomeza kwitwara neza.

Yakomeje asezeranya ko nta kabuza yizeye kuzegukana igikombe cya shampiyona.

Kugeza ubu ikipe ya Polisi Handball Club niyo iyoboye itsinda irimo ryo mu majyepfo rihuruwemo n’amakipe 6,aho iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15 kugeza ubu ikaba itaratsindwa umukino n’umwe.

Umukino uzakurikiraho Polisi Handball Club izahura n’ikipe ya Munyove  Handball Club yo mu karere ka Rusizi.