Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umujyi wa Kigali: Abashinzwe umutekano mu batwara abagenzi kuri moto no ku magare basabwe kunoza akazi kabo

Abashinzwe umutekano mu mashyirahamwe y’abatwara  abagenzi ku magare no kuri moto  60 bo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro  bibukijwe inshingano zabo maze basabwa gukora akazi neza ndetse bagafatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego gukumira ibyaha. Ubu butumwa babuhawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Assistant commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga mu nama yagiranye nabo ku itariki ya 17 Werurwe, ikaba yarabereye kuri Sitade ya Kigali mu murenge wa Nyakabanda.

Ku bijyanye no kugira uruhare mu kwicungira umutekano, ACP Rutikanga yababwiye ati:” murasabwa kugira uruhare runini mu gukangurira bagenzi banyu kumenya abagenzi batwaye ndetse n’imizigo yabo, kuko hari aho byagiye bigaragara ko hari abagizi ba nabi bakoresha moto cyangwa amagare mu bikorwa bibi nk’ubujura, gutunda ibiyobyabwenge nk’urumogi ndetse no mu bindi bikorwa bibi. Aho muketse aba banyabyaha, mwebwe na bagenzi banyu mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuko iba hafi yanyu buri gihe cyangwa se izi nzego dukorana nazo”.

Ikindi yakomeje ababwira ni ukugisha inama kugira ngo akazi kabo kagende neza ndetse bakanatanga serivisi nziza ku bagenzi batwaye. Yasoje abizeza ubufatanye anabasaba kujya bakorana neza n’izindi nzego.

Ushinzwe urubyiruko n’amakoperative mu Mujyi wa Kigali Rusimbi Charles yashimiye Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ku mikoranire myiza mu gucunga umutekano no gushakira hamwe icyateza imbere abatuye Umujyi wa Kigali by’umwihariko urubyiruko. Yasabye abatwara abagenzi ku magare no kuri moto muri uyu Mujyi kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda kugira ngo bakomeze kwiteza imbere n’imiryango yabo.