Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umujyi wa Kigali: Abakoresha amafaranga y’amahimbano barahagurukiwe

Abantu bane bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, aho bafatiwe mu bikorwa binyuranye bakoresha amafaranga y’amahimbano. Ku itariki ya 1 Ukwakira 2015 nibwo bose bafashwe. Hafashwe  umusore w’imyaka 17 witwa Hakizimana Jean de Dieu akaba yarafatiwe mu murenge wa Rusororo mu karere ka gasabo. Polisi yamufashe ubwo yabitsaga amafaranga ibihumbi 167 mu buryo buzwi nka Tigo cash, ayo mafaranga akaba yari agizwe n’inoti z’amafaranga ibihumbi 2 zigera kuri 16 ndetse n’iz’amafaranga ibihumbi 5 zingana na 27, zose zikaba zari impimbano. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu gihe iperereza rikomeje.

Undi wafatanwe amafaranga y’amahimbano, ni umugabo witwa Nyandwi Jean Bosco, we yafatiwe mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, yatatanwe amafaranga ibihumbi 10 agizwe n’inoti z’amafaranga ibihumbi 2. Hafatiwe kandi umusore w’imyaka 20 witwa Tuyizere Samuel, we yafatanwe amafaranga ibihumbi 6 y’inoti z’amafaranga ibihumbi 2. Bose bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kimisagara.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka, ku itariki ya 1 Ukwakira, yahafatiye Nyandwi Pascal w’imyaka 24, ubwo yaherezaga amafaranga ibihumbi 50 umukozi wa sosiyete y’itumanaho ya Tigo, ashaka koherereza umuntu amafaranga. Uyu mukozi yagize amakenga maze abimenyesha Polisi ihageze imusatse mu mufuka we imusangana amafaranga y’amahimbano ibihumbi 344, akaba yari agizwe  n’inote 56 z’amafaranga ibihumbi 5, n’izindi  z’amafaranga ibihumbi 2 zigera kuri 32.

Afungiwe kuri sitasiyo yaPolisi y’u Rwanda ya Masaka mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku nkomoko y’ayo mafaranga y’amahimbano.

Avuga ku ngaruka mbi z'amafaranga y'amahimbano, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu  Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yagize ati :"Amafaranga y’amahimbano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze gutyo, bigira n’ingaruka ku baturage harimo abayakora n'abayakwirakwiza. Birakwiye rero ko buri wese abyirinda kandi agatanga amakuru ku gihe ku babikora."

SP Mbabazi yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bagitangira gukeka abafashwe, aha akaba yaragize ati:''Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa kandi uwagikoze agafatwa vuba."

Yongeyeho agira ati:"Ufatiwe muri bene iki cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we, n’igihugu muri rusange.

Abantu bakwiye rero gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku bikorwa binyuranyije n'amategeko nka biriya.

SP Mbabazi yakomeje agira ati:"Abantu bakorera ibigo by’itumanaho nka MTN, TIGO na AIRTEL muri serivisi zo kohereza amafaranga, bagomba kwitonda ndetse bakagira n’amakenga mbere yo kohereza amafaranga. Turabasaba kujya babanza gusuzuma amafaranga bahabwa ngo bayoherereze abantu hirya no hino, kuko hari aho byagaragaye ko hari ababaha amafaranga y’amahimbano”.

Aba bose nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.