Kuwa mbere tariki ya 28 Ukwakira 2013, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu babiri aribo Mushimiyimana Barajiginywa w’imyaka 31 y’amavuko na Habumugisha Faustin w’imyaka 29 bakaba bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano.
Mushimiyimana yafashwe ku mugoroba wo kuri uwo munsi afatirwa mu kagari ka Kicukiro, umurenge wa Kicukiro, akarere ka Kicukiro, ubwo yageragezaga kohereza aya mafaranga y’amahimbano akoreheje ikoranabuhanga rya telefoni rizwi nka Tigo kashi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.
Habumugisha we, yafashwe mu ijoro ryo kuri uwo munsi ,afatirwa mu kagari ka Kivugiza, umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge,aho abapolisi bari mu kazi kabo ko kubungabunga umutekano mu muhanda, babonye abantu barwana , bajya kubakiza basanga barimo gushwanira aya mafaranga y’amahimbano ariko ari ay’uyu Habumugisha. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu gihe iperereza kuri ayo mafaranga rikomeje ngo hamenyekane inkomoko yayo.
Kuri ibi byaha, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza akaba asaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa byo gukora amafaranga no kuyigana ndetse bakitandukanya n’ibindi byaha birebana n’ubukungu n’imari by’igihugu.
Arasaba abaturage kandi kujya batanga amakuru y’abantu hirya no hino bashobora kugaragara mu bikorwa byo kwigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.
Icyaha nk’iki iyo gihamye uwagikoze ahanwa n’ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.