Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru Rwego bo muri Musanze kuba Indakemwa

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Security Support Organ - DASSO), Chief Superintendent of Police, Sam Rumazi yasabye abagize uru Rwego bo mu karere ka Musanze kuba Indakemwa.

Ibi yabibakanguriye ku itariki 27 z’uku kwezi mu kiganiro yagiranye na bamwe muri bo bagera kuri 75; kikaba cyarabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Muhoza.

CSP Rumanzi yabanje kubashimira uruhare bagira mu kubungabunga umutekano muri aka karere agira ati,"Umusanzu wanyu mu kurwanya no gukumira ibyaha uragaragara. Mukomereze aho."

Yababwiye ati:"Nk’abagize urwego rushinzwe kunganira mu kubungabunga umutekano; murasabwa kurangwa n’ubunyangamugayo, imyitwarire myiza, ubushishozi mu gufata ibyemezo, gukorana neza n’abaturage ndetse n’izindi nzego, no kugisha inama aho biri ngombwa."

Yakomeje agira ati,"Kubungabunga umutekano bivuga gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Mukomeze gufatanya n’izindi nzego mu bukangurambaga bwo kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu kuko bitera ababinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda."

Umuhuzabikorwa w’uru Rwego yasabye kandi abarugize bo muri Musanze gufatanya n’izindi nzego kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’iribera mu ngo.

Yabasabye na none kubahiriza amategeko abagenga mu mirimo bashinzwe, guha serivisi nziza ababagana; gukorera mu mucyo, kwirinda ruswa n’indi migirire ndetse n’imikorere inyuranije n’amategeko.

Inshingano z’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO), imiterere   n’imikorere byarwo bigenwa n’Itegeko N° 26/2013 ryo ku wa 10/05/2013.

CSP Rumanzi yibukije abagize uru Rwego bo mu karere ka Musanze ko guhanahana amakuru ku gihe ari ishingiro ry’ubufatanye mu gukumira ibyaha; hanyuma abasaba kujya bakora neza raporo no kuyigeza ku gihe ku bo bakorana cyangwa ababishinzwe.