Mukeshimana Julienne, uri mu kigero cy’imyaka 44, wiyita umuvuzi gakondo, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu mujyi wa Kigali aho akurikiranyweho icyaha cy’iyicarubozo yakoreye umwana w’umuhumgu uri mu kigero cy’imyaka 17 uyu mugore abaka avuga ko yamuvuraga uburwayi bwo mu mutwe.
Asobanura iby’iryo yicarubozo ,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yagize ati:" Ku itariki 21 Nyakanga 2015 ahagana saa tatu z’ijoro ubwo Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yari ku kazi, yumvise urusaku rw’ingoma mu rugo Mukeshimana abamo mu kagari ka Kibaza, mu murenge wa Kacyiru, yinjiramo kugira ngo irebe uko bimeze maze isanga uwo muhungu ari hanze yicaye ku ibuye rinini aziritse umugozi mu nda kandi uwo mugozi uziritse kuri iryo buye . Amaboko ye nayo yari aboheshejwe umunyururu wari ufungishijwe ingufuri, kandi byagaragaraga ko yanakubiswe, cyane cyane ku maguru, kandi mu rugo rwa Mukeshimama Polisi yahasanze abandi bantu barindwi nabo bari baje kwivuza.”
SP Mbabazi yongeyeho agira ati:"Mukeshimana abajijwe ikibesheje uwo muhungu iwe n’impamvu aziritswe ku ibuye n’amaguru, yavuze ko ari umuvuzi gakondo, ko avura uwo muhungu uburwayi bwo mu mutwe. Polisi yahise imufata kuko, usibye kubangamira umudendezo w’abaturanyi be ateza urusaku, ibyo yakoreye uwo muhungu n’iyicarubozo".
Yagize ati:"Bene aba bantu, aho kuvura ababagana, babatera ubundi burwayi n’izindi ngorane zikomeye. Ibikorwa nk’ibi bisa n’ubupfumu bibangamira gahunda za Leta z’ubuvuzi. Kwitwa ngo uvura abantu ubavugiriza ingoma mu matwi n’iyicarubozo ".
Yagiriye inama abaturage yo kutivuza kuri bene aba bantu kuko ar’ugushyira ubuzima bwabo mu kaga kandi abasa ababukora kubireka.
Avugana n’itangazamakuru, Mukashema , wavuze ko ari mu bavuzi gakondo bazwi ku izina ry'Abarangi, yagize ati:"Navanye uriya muhungu ku muhanda ngira ngo mufashe kuko nabonaga ababaye. Namuziritse kugira ngo atancika kandi nabikoze n’abandi muri bamwe baje kunyivuzaho".
Yavuze ko mu byo avura harimo uburwayi bwo mu mutwe, kubura irubyaro, amarozi, kandi ko amaze imyaka igera kuri itatu akora bene ubu buvuzi.
Se w’uyu muhungu witwa Sindikubwabo Vincent utuye mu kagari ka Nyabisindu, mu murenge wa Remera, yavuze ko uyu mwana we amaranye ubu burwayi igihe kirekire kandi ko yavaga iwabo akageda , akamara igihe yarabuze, nyuma y’igihe runaka akagaruka.
Sindikubwabo yagize ati:"Yego ararwaye ariko na none kumuboha no kumukubita si byo byamukiza.Ubwo s’ubugiraneza. Uwabikoze azabiryozwe".
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 15 ivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe.
Ingingo y’176 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko 'Iyicarubozo'ari igikorwa icyo aricyo cyose kibabaza umubiri cyangwa ubwenge, cya kinyamaswa, gikoranywe ubugome cyangwa gitesha agaciro,gikozwe ku muntu ku bushake hagamijwe nko kumushakaho inkuru,cyangwa ukwemera,kuryozwa igikorwa yakoze ubwe cyangwa akekwaho kuba yakoze cyangwa cyakozwe n’undi uwo ari we wese, hagamijwe kumutera ubwoba cyangwa kumushyiraho agahato cyangwa kubikorera undi n’izindi mpamvu zose zishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.
Ingingo y’177 yacyo ivuga ko umuntu wese ukorera undi iyicarubozo ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.
Iyo iryo yicarubozo riteye uwarikorewe indwara idakira ,ubumuga buhoraho butuma ntacyo akora, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.
Kinyarwanda
English











