Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo

Umuyobozi  wungirije w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’uRwanda  ACP Morris Muligo yavuze ko MUSA Ariho VIMBI yafashwe tariki ya 06 Kamena nyuma y’amakuru yari avuye muri Uganda  yavugaga ko yaba yarambutse umupaka aza mu Rwanda nyuma yo gukora icyaha.  ACP Muligo yagize  ati”tukimara kumenya amakuru ko yaba yahungiye mu Rwanda twatangiyegukora  iperereza tuza kumufatira mu karerere ka Gatsibo”

Vimbi yinjiye mu Rwanda tariki ya 30 Gicurasi yerekeza  mu karere ka  Gatsibo ari naho yihishe kugeza afashwe tariki 06 Kamena uyu mwaka.
 
Kuba habayeho gutanga uyu munyabyaha bikubiye mu masezerano y’ubufatanye  u Rwanda rufitanye na Uganda kandi  bikaba atari ubwa mbere  ibi bihugu bihererekanya abakekwaho ibyaha bakurikiranywe n’ubutabera baba bafatiwe mu kindi gihugu.
 
Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Uganda bisobanura imikoranire myiza mu guhanahana amakuru y’abanyabyaha, ubufatanye mu by’amahugurwa, mu bijyanye n’ibikorwa n’iperereza,  ajyanye nimikorere yakazi n’ ibijyanye n’iperereza ku byaha , kugira abahagarariye Polisi mu bihugu byombi mu byerekeranye nokwihutisha ndetse no koroshya akazi k’ibikorwa bya polisi, guhererekana abakekwaho ibyaha, kungurana ubumenyi no kongera ubushobozi bw’abapolisi n’ibindi.