Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuganda udasanzwewakozwe mu rwego rw'ubukangurambaga ku Isuku n’umutekano

Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano hagati ya  Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bwatangiye kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cy’Umuganda udasanzwe , aho abatuye Kigali , bafatanyije n’abashinzwe umutekano n’abayobozi b’ibanze  batemye ibihuru banasukura imihanda.

Uyu muganda wabereye mu murenge wa Rusororo, aho ibihumbi by’abaturage ba Kabuga 1, abakozi b’Umujyi wa Kigali, Abapolisi n’Ingabo batemye ibihuru mu mu mudugudu w’Amahoro muri gahunda yo guca ibihuru n’ amayarara bishobora kuba indiri y’imibu n’abanywi b’ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruriza, umuyobozi mukuri wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana na Maj .Gen. Moubarak Muganga n’abandi bayobozi.

Monique Mukaruriza aganira n’abaturage nyuma y’umuganda , yabasabye kurangwa n’imvugo igira iti:”Tugire amahoro, dukumira icyaha kitaraba, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dutangira amakuru ku gihe.”

Yashimye uruhare rw’inzego z’Ingabo na Polisi  mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage maze asaba abaturage nabo kubigira ibyabo kandi bakagira uruhare mu kwesa imihigo muby’umutekano n’isuku.

Ni muri gahunda yo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mihigo igamije gukomeza kwita  ku isuku no kubungabunga umutekano mu mujyi wa Kigali yashyizweho umukono na Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ubu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano buzamara amezi 6 buri hagati y’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bufite intego yo gukomeza kugira Kigali umujyi usukuye kandi utekanye ku bawutuye n’abawusura.

http://police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News-2016/KCCA_MAYOR.jpg

Muri ubu bukangurambaga, mu rwego rw’umutekano impande zombi zizafatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge,kurwanya  guha abana batarageza ku myaka y’ubukure ibisindisha, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bukanazibanda ku ikorwa neza ry’amarondo hagamijwe gucunga umutekano w’abanyarwanda.

Hazibandwa kandi ku kwirinda no  kurwanya impanuka zo mu muhanda, kurwanya inkongi z’umuriro, kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurwanya urusaku, imikorere myiza ya komite z’abaturage zo kwicungira umutekano, gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe (CPC’s).

Mukaruriza yagize ati:” Kugera ku byo twifuza muri ubu bukangurambaga bizaterwa n’uruhare rwa buri wese , imihigo yashyizweho umukono n’ubuyobozi bwanyu mu izina ryanyu, mwita imyanda aho mubonye, mugire umuco w’isuku n’umutekano.”

IGP Gasana yavuze ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yadushyize ku murongo wo kugira icyerekezo cyiza, ko nta kuntu twabigeraho tukiri mu mwanda.

Yagize ati:”ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ubujura, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi binyuranyije n’amategeko ntibibereye umunyarwanda.Ntawe ugomba gusigara inyuma mu muvuduko w’iterambere kandi iyo nta mutekano, n’ibindi byose bigenda nabi.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yarangije avuga ko urwego abereye umuyobozi  rwiteguye gukora ubu bukangurambaga maze asaba abaturage guha ingufu ubufatanye buciye mu nyigisho zo gutahura,  gukumira no kurwanya ibyaha hahererekanwa amakuru ku gihe.