Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

UMUGANDA: Abapolisi bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo kurwanya isuri batera ibiti

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bo mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, mu muganda wahariwe gutera ibiti hagamijwe kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.

Ni umuganda wabereye ku gasozi kitwa Ubwiza bwa Gasogi kazwiho kuba karakunze kwibasirwa n’inkangu, waranzwe no gutera ibiti 20,859 no gucukura indi myobo izaterwamo ibindi biti mu minsi iri imbere.

Ni igikorwa cyateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Igiti Cyanjye Umurage wanjye” biteganyijwe ko kizamara amezi atatu mu gihugu hose, muri gahunda ya Leta yo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yabwiye abitabiriye umuganda ko mu nshingano za Polisi y’u Rwanda hakubiyemo n’ibikorwa birebana no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.

Yagize ati: “Mu nshingano Polisi ifite zo kurinda abantu n’ibyabo, hashyirwaho ingamba zo gukumira no guhangana n’icyateza abaturage umutekano muke cyose, hiyongeraho no gufatanya n’abaturage mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo n’iterambere ry’igihugu muri rusange.”

Yakomeje agira ati: “Guhurira hano mu gikorwa cyo gutera ibiti ni uko akamaro k’igiti kazwi neza nko kuzana umwuka mwiza tugahumeka neza, tukabaho mu Rwanda rwiza rusa neza kandi rufite isuku.”

“Ibiti twateye rero tugomba kubibungabunga kugeza bikuze kugira ngo bitazangirika tukaba twararuhiye ubusa.  Abahegereye nimwe mugomba gufata iyambere mu kubyitaho no kureba ko bikura neza, ariko natwe tuzajya tubisura kuko tubiteye tugira ngo bikure bitugirire akamaro twese.”



DIGP Ujeneza agaruka ku nsanganyamatsiko y’iki gikorwa cy’umuganda  “Igiti Cyanjye Umurage Wanjye “ yashimangiye ko  iyo ufite ibiti uba ufite umurage mwiza uzaraga abagukomokaho, ashimira abawitabiriye ubwitange no gusigasira umuco bakomeje kugaragaza.

Yashishikarije abitabiriye umuganda gukomeza kugira uruhare mu kwirindira no gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi buri wese akaba ijisho rya mugenziwe nk’uko bisanzwe.



DIGP Ujeneza yasabye kandi urubyiruko gushyira umwete mu kwiga no gukora rukiteza imbere, kwirinda urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’amakimbirane cyane cyane ayo mu ngo kuko byose bishobora kubabuza amahirwe igihugu gitanga yo kwiteza imbere n’imiryango yabo. 

Iki gikorwa cy’umuganda waranzwe no gutera ibiti cyabereye mu gihugu hose biteganyijwe ko kizamara amezi agera kuri atatu, cyatangijwe ku itariki 12 Nzeri, kikazasozwa ku mugaragaro mu mpera z’uyu mwaka ku itariki ya 31 Ukuboza.

SOMA NA: GASABO: Abapolisi bifatanyije n’abaturage mu muganda