Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kicukiro aho akurikiranywe gukoresha abana mu gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Uwo mugabo witwa Charles Mugunga,utuye mu murenge wa Gatenga, yafashwe ku itariki 20 Kamena biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bana batatu yakoreshaka mu gukwirakwiza ayo mafaranga y’amahimbano.
Umwe muri abo bana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 13 watanze amakuru ajyanye n’uko Mugunga yayabahaga, yafatiwe mu cyuho ashaka kohereza ayo mafaranga y’amahimbano kuri Mobile Money.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali ,Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yavuze ko uwatangaga serivisi za Mobile Money yahise atahura ko amafaranga uwo mwana yari amuhaye ari amahimbano maze ahita amenyesha umwe mu bagize urwego rwunganira akarere mu mutekano (DASSO) maze nawe ahita amenyesha Polisi .
SP Mbabazi yagize ati,"Polisi yasatse uwo mwana maze imusangana ibihumbi 50,000 by’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano y’inoti z’ibuhumbi bitanu akaba ariyo yari agiye kohereza kuri Mobile Money.Ubwo nibwo twaketse ko hari ubyihishe inyuma, niko kubwira uwo mwana kujya kutwereka aho Mugunga atuye, mu kagari ka Gakoki,maze turamufata."
Yakomeje agira ati,"Tugeze kwa Mugunga,twamusanganye ibihumbi 245 by’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano y’inoti z’ibihumbi bitanu.Yafatanywe kandi imiti n’ibikoresho yifashishaga mu kuyakora.Twatahuye ko yari maze igihe kitari gito akoresha abo bana mu gukwirakwiza izo noti z’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano."
SP Mbabazi yamaganye ibi bikorwa byo gushora abana muri bene biriya byaha.
Yavuze ko Mugunga afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.
Kuri uyu munsi Polisi ikorera mu karere ka Musanze nayo yafashe abantu batatu bari bafite amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano y’inoti z’ibihumbi bibiri, bakaba bamwe muribo barafashwe bashaka nabo kuyohereza kuri Mobile Money naho abandi bakaba barashakaga kuyagura ibintu bitandukanye mu maduka.
Abayafatanywe ni Modeste Havugimana, Miriam Uwitije na Emmanuel Muvunyi, bakaba barafatiwe mu kagari ka Cyabararika, mu murenge wa Muhoza.
Havugimana yafatanywe ibihumbi 4,Uwitije yafatanywe ibihumbi 54, naho Muvunyi yafatanywe 12, bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muhoza.
SP Mbabazi yagize ati, "Amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze gutyo, bigira n’ingaruka ku baturage. Birakwiye rero ko buri wese abyirinda kandi agatanga amakuru ku gihe ku babikora cyangwa abategura kubikora."
Yagiriye inama abaturage yo kujya basuzuma neza inoti bahawe kugirango barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite ay’amahimbano.
Abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.
Kinyarwanda
English











