Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umu polisikazi yegukanye umudari wa zahabu mu irushanwa njarugamba rya Taekwond

Mu irushanwa nyarugamba rya Taekwond, riherutse kubera mu Rwanda kuri Petit Stade Amahoro I Remera, umu polisikazi witwa Police Constable Birori Console yitwaye neza muri iryo rushanwa kuko yaje  kwegukana umudari wa zahabu, ubwo yari amaze gutsinda ku mukino wa nyuma, undi mukinnyi w’umunyarwandakazi.

Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 3 risozwa tarikiya 4 Ukwakira, ryahuje ibihugu 5 by’Afurika birimo Kenya, Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda rwaryakiriye.

Nkuko abyitangariza, PC Birori avuga ko yageze kuri iyo ntsinzi nyuma nyuma yo gutsinda abandi bakinnyi 3 barimo abanya Kenya 2 n’undi munyarwanda.Uyu mu Polisikazi yarushanijwe mu batarengeje ibiro 60.

Iri rushanwa ryateguwe na Federasiyo ya Taekwond ku bufatanye n’ Ambasade ya Korea y’epfo mu Rwanda. 

Uyu Polisikazi ufite imyaka y’amavuko 24, kugeza ubu amaze kwibikaho imidari 5 harimo 4 ya feza yegukanye mu yandi marushanwa, nk’irya; Ambassadors Cup, Never Again Genocide, Uganda Open Championship ndetse n’iri riherutse kuba rya Ambassador’s Cup.

Yagize ati, ‘‘Nishimiye uko nitwaye muri aya marushanwa ndetse n’ibyo nabashije kugeraho. Ryari irushanwa muby’ukuri rikomeye ariko nakomeje kwiha akanyabugabo ndetse nkomeza kwiyemeza ko ngomba guhangana n’umukinnyi wese kuko numvaga nyotewe no kwegukana umudari wa zahabu. Ibi byaramfashije kuko nyuma naje kugera ku ntego nari nihaye.”

Intumbero

PC Birori Console avuga ko afite indoto zo kuzahagarira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu marushanwa njyarugamba ya Taekwond.